Ibi byabaye mu mukino w’Umunsi wa Munani wa Shampiyona wabaye ku Cyumweru, tariki ya 3 Ugushyingo 2024, guhera saa Cyenda, wari wakiriwe na Gorilla FC kuri Kigali Pelé Stadium.
Amategeko agenga amarushanwa muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, yavuguruwe ku wa 1 Nzeri 2024, Ingingo ya 8.2 ivuga ko “Amakipe yo mu cyiciro cya Mbere yemerewe gushyira ku rupapuro rw’umukino abakinnyi b’abanyamahanga batarenze 10 no gukinisha abakinnyi b’abanyamahanga batarenze batandatu mu kibuga.”
Ibi byatangiye kubahirizwa ku Munsi wa Gatatu wa Shampiyona ndetse na APR FC yo ibikurikiza ihereye ku mukino yahuyemo na Etincelles FC ku wa 29 Nzeri, aba ari na ko bigenda ku mukino yakurikijeho wa Gasogi United ku wa 20 Ukwakira 2024.
Ku mukino wa Gorilla FC wabaye ku Cyumweru, APR FC yari yitabaje abakinnyi icyenda b’abanyamahanga muri 20 yashyize ku rupapuro rw’umukino.
Mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga, abanyamahanga batandatu bari Pavelh Ndzila wo muri Congo Brazzaville, Aliou Souané wo muri Sénégal, Seidu Yussif Dauda wo muri Ghana, Richmond Lamptey wo muri Ghana, Lamine Bah Mahamadou wo muri Mali na Victor Mbaoma Chukwumeka wo muri Nigeria.
Ibi bivuze ko mu mpinduka APR FC yagombaga gukora mu mukino, uko yari kujya yinjizamo umukinnyi w’umunyamahanga, hari undi munyamahanga wagombaga gusohoka kugira ngo itagira abarenze batandatu.
Ni ko byagenze mbere y’uko igice cya kabiri gitangira kuko Umutoza Darko Nović yakoze impinduka ebyiri; Umunya-Uganda Taddeo Lwanga asimbura Umunya-Ghana Dauda Yussif Seidu mu gihe Umunyarwanda Dushimimana Olivier yasimbuwe n’Umunyarwanda Ruboneka Bosco wari wabanje ku ntebe y’abasimbura.
Ibyo bivuze kandi ko APR FC yari isigaranye abakinnyi babiri b’abanyamahanga ku ntebe y’abasimbura, ari bo Mamadou Sy wo muri Mauritania na Nwobodo Chediebere Johnson wo muri Nigeria, bombi bishyushyaga hanze.
Ku munota wa 54, abatoza ba APR FC babonye ko kubona igitego bikomeje kugorana, dore ko umukino wari ukiri ubusa ku busa ndetse nta buryo bugaragara barabona bugana mu izamu, bahitamo gukora impinduka.
Ku wari ku kibuga, abona uko abakinnyi bahagaze mu kibuga ku ruhande rwa APR FC, ndetse akabona ko hagiye kujyamo abanyamahanga babiri bari basigaye, icyagombaga guhita kiza mu ntekerezo ni ukwibaza abanyamahanga babiri bavamo.
Njye nahise ntekereza Richmond Lamptey na Victor Mbaoma, ariko niba hari abandi batekerezaga uko, ibyo twabonye biratandukanye cyane.
Hagati aho kandi, Umunya-Nigeria Victor Mbaoma akibona ko Mamadou Sy agiye kwinjira, yahise asohoka mu kibuga kuko yari abizi ko uko byagenda kose atahurira n’uyu Munya-Mauritania mu kibuga kandi bakina umwanya umwe ndetse abanyamahanga buzuye.
Mu gihe Mbaoma yasohokeraga ku izamu rya Gorilla FC aho APR FC yari igiye gutera koruneri, Umusifuzi wa Kane, Nsabimana Célestin yerekanye ko mu kibuga havamo nomero 17 ari we Tuyisenge Arsène agasimburwa na nomero icyenda ari we Mamadou Sy naho nomero 15 ari we Nwobodo Chediebere agasimbura nomero 26 ari we Richmond Lamptey.
Mu gihe ibyo byabaga, Umunyamakuru wogezaga umukino kuri Televizo ya Magic, yumvikana agira ati “Mbaoma asimbuwe na Mamadou Sy.”
Hagati aho ariko, mu mashusho ya Televiziyo aho umukino werekanwaga, Umutoza wa Gorilla FC, Kirasa Alain, agaragara inyuma y’Umusifuzi Nsabimana Célestin, asabira ikarita y’umuhondo Mbaoma. Iyo usomye ibyo iminwa ye ivuga, ubona agira ati “Jaune kuri Mbaoma. Jaune kuri Mbaoma yavuye mu kibuga.”
Mu gihe ibyo byabaga, umwe mu batoza bungirije ba APR FC, Dragan Sarac, yarahagurutse yitera hejuru avuga ko Victor Mbaoma atagomba kuva mu kibuga, yereka umusifuzi Célestin ko havamo Tuyisenge Arsène.
Icyo gihe, byagaragaraga ko Nsabimana Célestin asa n’ufite amakenga ku misimburize ya APR ariko Sarac akomeza gusaba ko Arsène asohoka mu kibuga ndetse arabikora.
Mu mashusho, bigaragara ko ubwo Arsène yari ageze hafi y’abatoza be n’abasifuzi, yavuze ko atari we wari kuva mu kibuga.
APR FC yakinnye hafi iminota icyenda ifite abanyamahanga barindwi, ariko hagati aho yaje kubivumbura ndetse na Gorilla FC biba uko, kimwe no ku ruhande rw’abasifuzi.
Ku munota wa 63, Umusifuzi wa Kane, Nsabimana Célestin, yahamagaye Akingeneye Hicham wari hagati, amusobanurira ko habaye ibara, APR FC ifite abanyamahanga barindwi mu kibuga.
Abo ku ruhande rwa Gorilla FC barimo Sibomana Abouba wungirije Kirasa Alain na Thomas Higiro utoza abanyezamu, beretse abasifuzi ko uko byagenda kose hagomba guterwa mpaga.
Abatoza ba APR FC bahise bahamagara Kwitonda Alain ‘Bacca’ wari wicaye ku ntebe y’abasimbura, ahita asimbura Lamine Bah.
Ni nde ukwiye kuryozwa mpaga iterwa APR FC
Nyuma y’umukino, Umutoza wa APR FC, Darko Nović, yavuze ko ibyabaye nta ruhare abifitemo kuko atazi uko byagenze.
Ati “Amakosa ntabwo ari ayacu, ahubwo bambwiye ko habayeho kwibeshya, ubwo rero ntacyo nabivugaho kuko simbizi byabereye inyuma yanjye.”
Nubwo bimeze gutyo, APR FC ni yo yisabiye gukora impinduka ndetse ubundi ibijyanye no kumenya abakinnyi bajya mu kibuga cyangwa abahawe amakarita biba biri mu nshingano z’umwe mu batoza bungirije na Team Manager.
Aha ni ukuvuga Team Manager wa APR FC, yashoboraga kubona ko ibyo abatoza bagiye gukora birimo kwibeshya dore ko igitutu cy’umukino akenshi kizamuka, bityo bikaba byakosorwa.
Abandi bashobora gufasha, niba abakinnyi n’abandi barimo abaganga batabibonye, ni abatoza Ndizeye Aimé Désiré Ndanda na Mugabo Alexis batoza abanyezamu. Gusa bose ntibigeze bahaguruka nk’uko byagenze kuri Dragan Sarac nubwo we yaburanye ibishobora gushyira ikipe ye mu byago.
Perezida wa Gorilla FC, Mudaheranwa Hadji Youssuf, yatanze ikirego muri FERWAFA mbere y’uko umukino urangira.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko Komisiyo ishinzwe Amarushanwa muri FERWAFA izafata icyemezo ishingiye kuri raporo ya komiseri w’umukino Zimulinda Alain.
Ku rundi ruhande, umwe mu bayobozi ba FERWAFA yabwiye IGIHE ko nta byo kugoragoza kuko niba mu kibuga hageze abanyamahanga barindwi “iyo ni mpaga”.
Nyuma yo kunganya ku Cyumweru, APR FC yagize amanota atanu mu mikino itatu aho iri ku mwanya wa 14 irushwa amanota 10 na Police FC ndetse na Gorilla FC za mbere.
Mu gihe mpaga yaba imaze kwemeza, Ikipe y’Ingabo z’Igihugu izasigarana amanota ane ku mwanya wa 15, irusha inota rimwe Kiyovu Sports ya nyuma.
Mu butumwa yanditse ku rubuga rwa WhatsApp ruriho abafana, Chairman wa APR FC, Col (Rtd) Karasira Richard, yavuze ko kuri uyu mukino wa Gorilla FC habayeho amakosa y’uburangare.
Ati "Mwaramutse Colleagues. Ejo mu mukino wacu na Gorilla habayeho amakosa arimo uburangare bukomeye. Turabasaba kubyihanganira turebe uko dukemura icyo ikibazo n’ingaruka zacyo. Kuganya na byo ni ikibazo ariko mu mupira bibaho. Icyo tubizeza ni uko tugomba gukosora. Ikindi tubizeza ni uko gutsindwa kwacu muri Shampiyona bizagorana. Murakoze. Turabasaba gukomeza gushyigikira ikipe yacu muyiha amaboko."
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!