Kuri uyu wa Kane, tariki ya 20 Werurwe 2025, Mugiraneza yandikiye Ikipe ya Muhazi United, agenera na kopi Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), atanga ibisobanuro ku majwi aheruka kujya hanze, bikekwa ko ari ye, aho yasabaga umukinnyi wa Musanze FC kwitsindisha.
Muhazi United yaherukaga guhagarika by’agateganyo Migi kugira ngo ikore iperereza.
🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐌𝐀𝐒𝐇𝐘𝐀🚨
Mugiraneza Jean Baptiste 'Migi' yandikiye Ikipe ya Muhazi United abereye Umutoza Wungirije, na FERWAFA, atanga ibisobanuro ku majwi yumvikanye bikekwa ko ari ye aho yasabaga Myugariro wa Musanze FC, Shafiq Bakaki kwitsindisha. pic.twitter.com/TDjQjTRhG1
— IGIHE Sports (@IGIHESports) March 20, 2025
Perezida wayo, Nkaka Mfizi Longin, yemereye IGIHE ko uyu mutoza yanditse iyo baruwa nyuma y’uko yari yasabwe ibisobanuro.
Nubwo uyu muyobozi yavuze atarabasha kumenya ibiri mu ibaruwa yaje kuri e-mail ari mu kandi kazi, IGIHE yamenye ko Migi yemeye ko amajwi ari aye ariko ahakana gusaba Shafiq Bakaki kwitsindisha.
Mu ibaruwa, yavuze ko nk’umutoza ugifite amasezerano, yatangiye kureba abakinnyi batandukanye bashobora kugura mu mwaka w’imikino utaha, akaba yaravugishije uyu myugariro w’Umunya-Uganda ashaka kureba niba ari uwo kwizerwa, adashobora kurya ruswa kuko yifuza kumujyana muri Muhazi United.
Yashimangiye ko Bakaki ari umwe mu bakinnyi yari yatungiye agatoki ubuyobozi bw’iyi kipe bwifuza umukinnyi wo mu mutima w’ubwugarizi.
Migi yatanze ibi bisobanuro mu gihe agomba kwitaba Komisiyo Ngengamyitwarire ya FERWAFA ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Werurwe 2025, saa Tanu z’amanywa.
Abandi bahamagwe n’iyo Komisiyo ni abakinnyi batatu ba Musanze FC ari bo Bakaki Shafiq na Muhire Anicet ‘Gasongo’ bakina mu bwugarizi ndetse n’umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu ‘Shaolin’.
Impamvu Migi na Bakaki bahamagajwe
Amajwi yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ku wa Mbere, yumvikanamo Migi ari gusaba myugariro Shafiq Bakaki kuzitsindisha ku mukino Musanze FC yakiriyemo Kiyovu Sports, ku wa Gatandatu, tariki 15 Werurwe 2025.
Migi mu gusaba iyo serivisi asezeranya uyu mukinnyi kuzamujyana muri Kiyovu umwaka utaha kuko ari ho azatoza.
Yagize ati “Mfite imbanzirizamasezerano, nzajya kuba umutoza muri Kiyovu, ntabwo ubizi ko nari ngiye no kugutwara muri Muhazi? Rero ntabwo najya gutoza muri Kiyovu yaragiye mu Cyiciro cya Kabiri.”
Yakomeje agira ati “Urabizi turi gukora ibishoboka byose kugira ngo itazamanuka. Umwaka utaha tuzaba turi kumwe, ntabwo ubizi ko ntajya mbeshya wa mugabo we?”
Umukinnyi mu kumusubiza yagaragaje ko bitakunda kuko bari mu gisibo gitagatifu cya ’Ramadhan’.
Ati “Umutoza urabizi turi mu gisibo rero ntabwo nzi icyo nagufasha. Ntabwo byemewe mu gisibo.”
Migi yakomeje agaragaza ko yari bunavugishe myugariro Muhire Anicet uzwi nka Gasongo ndetse n’umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu ‘Shaolin’.
Byarangiye uyu mugambi utagezweho kuko Musanze FC yatsinze Kiyovu Sports ibitego 3-0 byanabonetse kare. Muri byo harimo n’icya Shafiq wari wasabwe kwitsindisha.
Uyu mukino wagiye gukinwa, Musanze FC iri ku mwanya wa 14 n’amanota 19, aho yarushaga Urucaca inota bityo rwasabwaga gutsinda rukava mu murongo utukura.
Gutsindwa kwa Kiyovu Sports kwatumye iguma ku mwanya ubanziriza uwa nyuma n’amanota 18, irusha abiri gusa Vision FC ya nyuma.
Indi nkuru wasoma: FERWAFA yahagurukiye abakora ‘Match fixing’ mu Rwanda cyangwa ni ukwiyerurutsa?


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!