00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Migi yahagaritswe umwaka mu bikorwa byose bya ruhago

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 22 April 2025 saa 11:15
Yasuwe :

Umutoza Wungirije wa Muhazi United, Mugiraneza Jean Bapiste ’Migi’, yahagaritswe umwaka umwe mu bikorwa byose bifite aho bihuriye n’umupira w’amaguru mu Rwanda kubera uburiganya bwo gushaka kugena uko umukino urangira.

Amajwi yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’umukino Musanze FC yakiriyemo Kiyovu Sports tariki 15 Werurwe 2025, yumvikanamo Migi asaba myugariro Shafiq Bakaki kuzitsindisha.

Migi mu gusaba iyo serivisi asezeranya uyu mukinnyi kuzamujyana muri Kiyovu Sports mu mwaka w’imikino utaha kuko ari ho azatoza.

Ibyo ni byo byatumye Migi n’uyu mukinnyi wa Musanze FC bahamagazwa na Komisiyo Ngengamyitwarire ya FERWAFA tariki ya 22 Werurwe 2025.

Mbere yo kwitaba iyi Komisiyo ariko, Migi yandikiye Ikipe ya Muhazi United abereye Umutoza Wungirije, avuga ko ibyabaye bitari ugusaba umukinnyi kwitsindisha, ahubwo byari ukumugerageza mbere yo kuzamujyana muri iyi kipe yo mu Burasirazuba.

Mu gukora iperereza, FERWAFA yatumyeho ubuyobozi bwa Kiyovu Sports na Musanze FC, Umutoza Wungirije w’iyi kipe yo mu Majyaruguru, Imurora Japhet ’Drogba’ n’umukinnyi wayo Batte Sheif.

Abahamagajwe bitabye Komisiyo Ngengamyitwarire tariki ya 6 Mata 2025 ku cyicaro cya FERWAFA.

Amakuru IGIHE yamenye icyo gihe ni uko Batte Sheif ari we wafashe amajwi yagiye hanze mu gihe izina rya Imurora Japhet ryumvikanye mu kiganiro cya Migi na Bakaki, aho uyu Mutoza Wungirije wa Muhanzi United, uheruka guhagarikwa by’agateganyo kubera iperereza ari gukorwa, yagize ati "Uramfasha iki? Kandi urabizi Drogba simukunda, urabizi ibintu yankoze. Nawe ibyo yagukoze urabizi."

Umwanzuro wa Komisiyo y’Imyitwarire IGIHE yabonye kuri uyu wa Kabiri, uvuga ko “ihanishije Mugiraneza Jean Baptiste alias Migi guhagarikwa kugira uruhare mu gikorwa icyo ari cyo cyose kijyanye n’umupira w’amaguru no gucibwa ku bibuga byose byo mu Rwanda mu gihe gihwanye n’umwaka (1) no kwishyura ihazabu ingana n’ibihumbi ijana (100.000 Frw) y’amafaranga y’u Rwanda uhereye igihe amenyesherejwe icyemezo.”

Iyi Komisiyo yibukije ko “utanyuzwe n’iki cyemezo ko afite uburenganzira bwo kukijuririra mu gihe kitarenze iminsi ibiri (2) nyuma yo kukimenyeshwa.”

Ku rundi ruhande, umwe mu bayobozi b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yabwiye IGIHE ko bitararangira, ariko bateganya ko ikibazo cya Migi kizashyirwaho akadomo muri iki cyumweru.

Ubunyamabanga bwa FERWAFA ni bwo bumenyesha imyanzuro yafashwe na komisiyo z’iri Shyirahamwe ndetse ni bwo buhamagaza abazitaba bose.

Ni ibiki Migi yaganiriye na Bakaki?

Mu majwi yashyizwe hanze muri Werurwe, Migi aganira na Shafik Bakaki kuri telefoni, yagize ati “Mfite imbanzirizamasezerano, nzajya kuba umutoza muri Kiyovu, ntabwo ubizi ko nari ngiye no kugutwara muri Muhazi? Rero ntabwo najya gutoza muri Kiyovu yaragiye mu Cyiciro cya Kabiri.”

Yakomeje agira ati “Urabizi turi gukora ibishoboka byose kugira ngo itazamanuka. Umwaka utaha tuzaba turi kumwe, ntabwo ubizi ko ntajya mbeshya wa mugabo we?”

Umukinnyi mu kumusubiza yagaragaje ko bitakunda kuko bari mu gisibo gitagatifu cya ’Ramadhan’.

Ati “Umutoza urabizi turi mu gisibo rero ntabwo nzi icyo nagufasha. Ntabwo byemewe mu gisibo.”

Migi yakomeje agaragaza ko yari bunavugishe myugariro Muhire Anicet uzwi nka Gasongo ndetse n’umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu ‘Shaolin’.

Gusa byarangiye uyu mugambi utagezweho kuko Musanze FC yatsinze Kiyovu Sports ibitego 3-0 byanabonetse kare. Muri byo harimo n’icya Shafiq wari wasabwe kwitsindisha.

Kuva icyo gihe, Kiyovu Sports ntiyongeye gutsindwa mu mikino itatu yakurikiyeho, ahubwo yayitsinze yose ndetse iva mu murongo utukura aho kuri ubu iri ku mwanya wa 13 n’amanota 27 mu mikino 24 imaze gukina.

Migi yahagaritswe umwaka umwe mu bikorwa byose bya ruhago kubera gushaka kugena uko umukino urangira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .