00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Migi na Bakaki yasabye kwitsindisha bahamagajwe na FERWAFA

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 March 2025 saa 06:01
Yasuwe :

Umutoza Wungirije wa Muhazi United, Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’ na myugariro wa Musanze FC, Shafiq Bakaki, bombi bahamagajwe na FERWAFA, bigendanye n’ibyo uyu mutoza ashinjwa byo gusaba uyu mukinnyi kwitsindisha.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi, yumvikanye mu majwi bivugwa ko ari aye asaba myugariro wa Musanze FC kwitsindisha ku mukino wa Kiyovu Sports bahanganiye kuguma mu Cyiciro cya Mbere.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 19 Werurwe 2025, Ubunyamabanga bwa FERWAFA bwasabye Migi na Bakaki kuzitaba Komisiyo Ngengamyitwirire ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Werurwe.

Muri ubu butumwa bwatumiwemo abagize iyi komisiyo, FERWAFA yagize iti “Tubandikiye tugira ngo tubatumire mu nama ya Komisiyo ku wa Gatandatu saa Tanu z’amanywa kugira ngo musuzume icyo kibazo n’ibimenyetso byavuzwe haruguru hakurikijwe amategeko ngengamyitwarire ya FERWAFA.”

Abandi bahamagajwe ni Umunyezamu wa Musanze FC, Nsabimana Jean de Dieu "Shaolin" na myugariro Muhire Anicet "Gasongo".

Impamvu Migi na Bakaki bahamagajwe

Amajwi yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, yumvikanamo Migi ari gusaba myugariro Shafiq Bakaki kuzitsindisha ku mukino Musanze FC yakiriyemo Kiyovu, ku wa Gatandatu, tariki 15 Werurwe 2025.

Migi mu gusaba iyo serivisi asezeranya uyu mukinnyi kuzamujyana muri Kiyovu umwaka utaha kuko ari ho azatoza mu mwaka w’imikino utaha.

Yagize ati “Mfite imbanzirizamasezerano nzajya kuba umutoza muri Kiyovu, ntabwo ubizi ko naringiye no kugutwara muri Muhazi? Rero ntabwo najya gutoza muri Kiyovu yaragiye mu Cyiciro cya Kabiri.”

Yakomeje agira ati “Urabizi turi gukora ibishoboka byose kugira ngo itazamanuka. Umwaka utaha tuzaba turikumwe, ntabwo ubizi ko ntajya mbeshya wa mugabo we?”

Umukinnyi mu kumusubiza yagaragaje ko bitakunda kuko bari mu gisibo gitagatifu cya ’Ramadhan’.

Ati “Umutoza urabizi turi mu gisibo rero ntabwo nzi icyo nagufasha. Ntabwo byemewe mu gisibo.”

Migi yakomeje agaragaza ko yari bunavugishe myugariro Muhire Anicet uzwi nka Gasongo ndetse n’umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu ‘Shaolin’.

Byarangiye uyu mugambi utagezweho kuko Musanze FC yatsinze Kiyovu Sports ibitego 3-0 byanabonetse kare. Muri byo harimo n’icya Shafiq wari wasabwe kwitsindisha.

Migi asanzwe ari Umutoza Wungirije muri Muhazi United yamuhagaritse by’agateganyo ku wa Mbere kugira ngo ikore iperere ku bimuvugwaho. Nk’umukinnyi, yazamukiye muri Kiyovu Sports.

Uyu mukino wagiye gukinwa, Musanze FC iri ku mwanya wa 14 n’amanota 19, aho yarushaga Urucaca inota bityo rwasabwaga gutsinda rukava mu murongo utukura.

Gutsindwa kwa Kiyovu Sports kwatumye iguma ku mwanya ubanziriza uwa nyuma n’amanota 18, irusha abiri gusa Vision FC ya nyuma.

Indi nkuru wasoma: FERWAFA yahagurukiye abakora ‘Match fixing’ mu Rwanda cyangwa ni ukwiyerurutsa?

Amajwi yagiye hanze bivugwa ko ari aya Mugiraneza Jean Baptiste 'Migi', yumvikanamo asaba umukinnyi wa Musanze FC kwitsindisha imbere ya Kiyovu Sports
Shafiq Bakaki na we azitaba Komisiyo Ngengamyitwarire ya FERWAFA ku wa Gatandatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .