00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Maradona yarishwe? Uburyo ‘imana ya ruhago’ yafashwe bunyamaswa mu minsi yayo ya nyuma

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 15 March 2025 saa 12:20
Yasuwe :

Mu kibuga cy’umupira w’amaguru, Diego Maradona yubahwaga nk’imana, ariko mu minsi ye ya nyuma, uyu munyabigwi wa ruhago bivugwa ko yafashwe nk’inyamaswa.

Muri iki cyumweru ni bwo hatangiye urubanza ruzamara amezi atanu, ruregwamo abantu barindwi bari bagize ikipe y’abaganga yitaga ku mugabo wafashije igihugu cye kwegukana Igikombe cy’Isi mu 1986, aho bashinjwa kugira uruhare mu rupfu rwe.

Maradona yapfuye afite imyaka 60, azize uburwayi bw’umutima, aho yaguye mu nzu yakodeshaga muri Tigre, hafi y’i Buenos Aires, ku wa 25 Ugushyingo 2020, ibyumweru bibiri nyuma yo kubagwa mu bwonko.

Ubushinjacyaha buvuga ko ikipe y’abaganga yari yishyuwe ngo imwiteho, yagize uburangare bukwiye kuvamo icyaha.

Mu burakari, uwahoze ari umukunzi wa Maradona, Veronica Ojeda, yumvikanye asakuza ndetse atuka umwe mu bagore bagize itsinda ry’abaganga rikurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rw’uyu mugabo, mu rubanza rwatangiye ku wa Kabiri w’iki cyumweru.

Hanze y’urukiko muri San Isidro, mu Majyaruguru y’Umurwa Mukuru wa Argentine, umufana umwe yari afite icyapa kiriho ubutumwa bugira buti “Ubutabera kuri D10s”, izina ry’akabyiniriro rihuza nimero Maradona yambaraga n’ijambo ry’Icyesipanyolo rivuga Imana.

Abandi bari bafite amarira mu maso mu gihe baririmbaga izina rye.

Umwe mu bafana afite icyapa kiriho ubutumwa busabira Maradona ubutabera

Hari ibivugwa ko Maradona yari yanyoye inzoga mu gitondo ndetse yahawe ibinini bimusinziriza binyuze muri ibyo binyobwa, mu ijoro ubwo yitabwagaho n’abo baganga.

Ubutumwa bwa WhatsApp bwari bwarasibwe, ariko bwagaruwe nyuma yo kwandikwa n’umuganga uvura ubwonko, Leopoldo Luque, bugira buti “uwo mugabo ubyibushye bigiye kurangira apfuye.”

Bivugwa kandi ko Maradona yogeshwaga amazi avuye mu itiyo aho kumujyana mu bwogero busanzwe.

Uyu mugabo wakiniye FC Barcelone na Napoli, yakundwaga cyane iwabo muri Amerika y’Amajyepfo kuva agaragaje ubuhanga bwe ndetse akanatsinda igitego cyiswe “igitego cy’ikiganza cy’Imana” bahura n’u Bwongereza, byatumye baterura Igikombe cy’Isi cyabereye muri Mexique mu 1986.

Maradona wabarirwaga umutungo wigeze kugera muri miliyoni 75£ (agera muri miliyari 136 Frw), yari yarabaswe n’inzoga na Cocaine, byatumye abaho mu buzima bugoye.

Ubwo yitabaga Imana, umutima we wapimaga amagarama 503, hafi gukuba kabiri uko wakabaye ungana. Aha ni ho ubushinjacyaha buhera buvuga ko iyaba Maradona yaravuwe neza, yashoboraga gukira agakomeza kubaho.

Umushinjacyaha Mukuru, Patricio Ferrari, yabwiye urukiko ati “Muri uru rubanza muzabona uburyo abamwitagaho mu rugo bamutereranye bigatuma yitaba Imana.”

Yongeyeho ati “Muri iyo nzu yabereyemo amahano aho Maradona yapfiriye, ntawigeze akora ibyo yagombaga gukora.”

Umuganga Leopoldo Luque (hagati) yanditse kuri WhatsApp ko "umugabo ubyibushye agiye gupfa"

Ibibazo byatangiye kuri Maradona ubwo yari mu Mujyi wa Napoli uri mu Majyepfo y’u Butaliyani, aho yishimiwe cyane kubera kuba yarafashije ikipe yabo, yari ifite urwego rwo hasi, gutsindira ibikombe bibiri bya shampiyona mu 1987 na 1990.

Mafia, yari ifite imbaraga muri ako gace, yamufashaga kubona ibiyobyabwenge n’abakobwa bo kuryamana na bo, ariko na none yakomeje gukina ku rwego rwo hejuru mu buryo butangaje.

Imyaka ibiri mbere y’urupfu rwe, Maradona yabwiye Umwongereza Asif Kapadia wakoze filime mbarankuru ku bihe bye mu Butaliyani, agira ati “Kuva ku Cyumweru kugera ku wa Gatatu nabaga ndi kunywa Cocaine. Nashoboraga gutaha mu rugo nasinze kubera ibiyobyabwenge.”

Mu 1991, ibimenyetso bya Cocaine byagaragaye mu nkari za Maradona ndetse ibyumweru bibiri nyuma yaho, amagarama 1,5 y’ibyo biyobyabwenge atahurwa na polisi mu nzu ye i Buenos Aires.

Nyuma yaho kandi, yoherejwe mu rugo adasoje Igikombe cy’Isi cyo mu 1994 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera icyongerambaraga kitemewe muri siporo cya “Ephedrine” bamusanzemo.

Kugerageza kureka ibyamubase ntibyarambaga kuko abantu benshi bagendanaga bashoboraga kumugezaho ibiyobyabwenge byose yifuzaga. Yari afite kandi inyota idasanzwe y’itabi, ibiryo n’abakobwa bakiri bato.

Mu 2005, Maradona wapimaga hafi metero 1,65 yari afite ibilo 127 ndetse yabazwe urwagashya.

Maradona yitabye Imana afite imyaka 60

Maradona yari afite abana umunani ku bagore batandukanye, ariko nyuma y’urupfu rwe, hari abandi bantu barenga batatu bateye intambwe bavuga ko ari we bakomokaho.

Byasabye kugera mu 2007 kugira ngo amenye ko Diego Jr ari umuhungu we mu gihe yavutse mu 1986 ku mukobwa wakundanaga n’uyu mugabo akiri umukinnyi.

Hari ibihe by’ubuzima byari biteye ubwoba kuri Maradona harimo n’ubwo hitabajwe abaganga igice cya mbere cy’umukino kirangiye ubwo yarebaga Argentine ikina Igikombe cy’Isi cya 2018 mu Burusiya.

Aho byagoranye cyane ni ku wa 3 Ugushyingo 2020, ubwo yabagirwaga mu Bitaro bya La Plata i Buenos Aires nyuma yo kwipfundika kw’amaraso yo mu bwonko.

Umuganga we wihariye, Luque, yamubaze neza ariko hasigara hibazwa niba yaguma mu bitaro cyangwa akajya kuba mu rugo.

Luque uri mu bantu barindwi bashinjwa kugira uruhare mu rupfu rwa Maradona, yemeye ko ajyanwa mu nzu yakodeshaga muri Tigre ku wa 11 Ugushyingo.

Umushinjacyaha Ferrari yabwiye urukiko ko “uko bigaragara, Maradona ntiyashoboraga gukoresha ubwenge bwe ku buryo hari icyemezo yari kwifatira ku buzima bwe.”

Yakomeje agira ati “Yinjiye aho hantu kugira ngo abone ubuvuzi bwo kugarura ubuzima no kwitabwaho na muganga nko mu rugo, kandi twavuga nta gushidikanya ko byari ibihe bibi.”

Ubushinjacyaha buvuga ko nta mashini yari ihari, yari gufasha mu gushitura umutima wa Maradona mu gihe wari kuba uhagaze ndetse ikipe y’ubuvuzi itigeze ikora isuzuma ryose rikenewe.

Abakobwa ba Maradona, Dalma and Gianinna, bari mu bitabiriye urubanza rwatangiye ku wa Kabiri
Veronica Ojeda wari umukunzi wa Maradona, amusabira ubutabera hanze y'urukiko

Mbere y’itangira ry’urubanza, Griselda Morel, umushakashatsi ku myigire wakoranye n’umuhungu wa Maradona w’imyaka umunani kandi akaba yarasuye urugo rwe, yavuze ko uwo mukinnyi wari ufite uburwayi yahawe inzoga.

Yagize ati “Igihe yabyukaga saa Tatu za mu gitondo agasaba inzoga, yarazihabwaga. Umwe mu bamwitagaho yaseye ibinini yafataga, abishyira mu nzoga ye kugira ngo adateza urusaku mu ijoro.”

Griselda yavuze ko Maradona yari afite ibibazo by’ubwonko ku buryo yashoboraga kuvugira kuri telefoni idahari.

Mu bandi batandatu baregwa harimo umuganga w’ubuzima bwo mu mutwe, Agustina Cosachov, inzobere mu kuvura ababaswe n’ibiyobyabwenge Carlos Diaz, abaganga Nancy Forlini na Pedro Pablo Di Spagna ndetse n’abaforomo Mariano Perroni na Ricardo Almiron.

Undi muforomokazi, Gisela Dahiana Madrid, we yasabye kuburana ukwe.

Uwunganira Gisela, Rodolfo Baque, yavuze ko ubwo uyu muforomokazi yavugaga ko gutera k’umutima wa Maradona kwageze ku nshuro 115 ku munota mu minsi ya mbere y’urupfu rwe, “nta kintu” cyakozwe.

Ubwo uyu mugabo wahoze ari umukinnyi wa ruhago byagaragaraga ko asa n’uwataye ubwenge ahagana saa Sita n’Igice z’amanywa ku wa 25 Ugushyingo 2020, ikipe y’abaganga yamaze iminota 45 igerageza kumukangura biranga.

Gusa inzobere zizera ko Maradona yapfuye hagati ya saa Kumi na saa Kumi n’Ebyiri za mu gitondo, bigaragaza ko ntawigeze areba uwo murwayi mu gihe cy’amasaha atandatu n’igice.

Isuzuma ry’amaraso n’inkari ryakozwe nyuma y’urupfu rwa Maradona ryagaragaje ko yari yahawe imiti itandukanye irimo Quetiapine, Venlafaxine na Levetiracetam ikoreshwa mu kuvura agahinda gakabije, ibibazo by’umutima n’ibindi bibazo by’ubuzima.

Fernando Burlando wunganira abakobwa ba Maradona, Dalma na Gianinna, yavugiye hanze y’urukiko ko uyu mukinnyi yafatwaga nk’inyamaswa ndetse avuga ko ibyabaye ari ubwicanyi.

Abarengwa bakurikiranyweho uruhare mu rupfu, aho biramutse bibahamye bakatirwa igifungo cy’imyaka 25. Bose bahakana bivuye inyuma ibyo bashinjwa.

Luque yagize ati “Urupfu rwaratunguranye, ako kanya, mu masaha yo kuryama, nta gihe gihagije twabonye.”

Uru rubanza ruregwamo abaganga ruzageza muri Nyakanga ndetse rwitezwemo abatangabuhamya 100.

Umwanzuro wa nyuma uzatangwa n’abacamanza batatu.

Kimwe mu bimenyetso by’ingenzi bizatangwa ni umutima wa Maradona washyizwe mu muti wa “formaldehyde” muri laboratwari ya polisi nyuma y’urupfu rwe.

Byigeze kuvugwa ko abafana bashatse kwiba urwo rugingo ndetse mu Gikombe cy’Isi cya 2022, abafana ba Argentine bavugaga ko bawujyanye muri Qatar.

Abafana bari benshi ubwo umurambo wa Maradona wajyanwaga mu irimbi mu 2020
Ubwo Maradona yatsindaga igitego cy'ukuboko mu mukino Argentine yatsinzemo u Bwongereza mu Gikombe cy'Isi cyo mu 1986

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .