Uyu mukino w’Umunsi wa 28 wa Shampiyona wabereye mu Bugesera, wahagaze ku munota wa 52 ubwo Bugesera FC yari ifite ibitego 2-0.
Ni nyuma ya penaliti yahawe iyi kipe yari mu rugo, mu gihe na Rayon Sports yagaragazaga ko hari penaliti itahawe ku buryo bwabanjirije ubwo.
Umukino wabanje guhagarara iminota irenga 15, abawuyoboye bemeza ko usubikwa kubera ko abafana bateraga amabuye mu kibuga aho amwe yafashe abasifuzi by’umwihariko Ruhumuliza Justin wasifuraga ku ruhande.
KNC yavuze ko imyitwarire y’aba bafana ari ingaruka z’ibyo bari bamaze iminsi bumva mu itangazamakuru ryagaragaza ko ikipe yabo izibwa.
Ati “Ibyabaye mbere y’uyu mukino mu kurema ibyo baremye, ntaho bitandukaniye n’ibya [Léon] Mugesera. Niba dukorera mu gihugu gifite umurongo, ibi na byo bigomba guhinduka.”
Mugenzi we, Mutabaruka Angelbert yahise agira ati "Ahubwo uburyo Kantano yakoreshaga mu guhamagarira abantu kwivumbura."
KNC yakomeje agira ati “Abanyamakuru dufite uruhare runini mu gutuma ibyabaye hariya biba. Numvise ibyavuzwe n’itangazamakuru agahinda karanyica n’abakora iperereza n’ibi mubirebeho.”
“Kubona itangazamakuru rimara iminsi runaka, rivuga uburyo Rayon Sports izibwa. Ni ukuvuga ngo abaje kureba umupira baje bagendeye mu byo itangazamakuru twabashyizemo, dusa nk’aho turi kubategurira kuzakora imvururu.”
KNC yavuze ko itangazamakuru ryishe umupira ndetse rikomeje kwangiza abafana.
Ati "Twebwe itangazamakuru twishe umupira, twangije abafana. Iyo Rayon Sports ifirimbi yagiye ku ruhande nk’uko byagenze ku mukino wa Police FC baravuga ngo abasaza bazi gutegura, bayiba ishyano rikaba ryacitse umurizo.”
“Ibi ni ugufata umwanda tukawutagatifuza, ingaruka zibaye tukaza gusakuza kandi ari twe twakoze ibi bintu. Tumaze kurenga urugero, ingaruka ni ibi byo gushora abaturage mu kavuyo nk’aka.”
Abanyamakuru ba Radio/TV1 bashimangiye ko ubwo Gasogi United yangirwaga igitego ikina na Rayon Sports, abanyamakuru batigeze babivuga, ahubwo babibona nko kwibeshya.
Batanze kandi urugero ku mukino Rayon Sports yatsinzemo Mukura VS mu Gikombe cy’Amahoro, aho Serumogo Ali yatanze umupira wavuyemo igitego yaraririye, ariko na byo ntibivugwe nk’uko ibindi bivugwa.
Ahandi ni ku mukino wa Police FC, aho Kilongozi Richard yateye umupira mu izamu mu minota y’inyongera, Omar Gning wa Rayon Sports akawukuramo bamwe babona ko wageze mu izamu.
Kuri iyo mikino yombi, KNC na Mutabaruka Angelbert bari mu kiganiro Rirarashe bavuze ko itangazamakuru ritabivuze, ahubwo bakagaragaza ko mu gihe nta koranabuhanga rya VAR rihari, icyemezo cy’umusifuzi gikwiye kubahwa.
KNC kandi yanagaragaje ko FERWAFA iri mu bishe umupira, cyane ko ari yo igomba gutanga ubutabera.
Ati “FERWAFA yo ubwayo ni indogobe ipfuye. Niba hari ikintu cyishe umupira burundu ni FERWAFA. Ni uko ntafite ubushobozi nakora impinduka zikomeye. Ni bo bakabaye batanga ubutabera.”
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Komisiyo y’amarushanwa, imisifurire n’umutekano zabyukiye mu nama irafatirwamo umwanzuro w’ikigomba gukurikira uyu mukino wahagaze utarangiye kubera umutekano muke.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!