00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imikino ya ½ cy’Igikombe cy’Amahoro yashyizwe muri Stade Amahoro

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 28 April 2025 saa 06:31
Yasuwe :

Umukino APR FC izakiramo Police FC n’uwo Rayon Sports izakiramo Mukura VS muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro, yashyizwe muri Stade Amahoro aho kuba Kigali Pelé Stadium. Amakipe yombi akaba azagabana inyungu izavamo.

APR FC na Rayon Sports ni yo makipe afite abakunzi benshi mu Rwanda kugeza ubu, aho agomba gukoresha ubwinshi bwabo akababyaza umusaruro mu buryo bw’amikoro.

Impande zombi zagiranye ibiganiro zandikira Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), zisaba ko ryabasabira gutizwa Stade Amahoro zikakiriramo imikino yazo cyane ko izabera umunsi umwe.

Amakipe yarabyemerewe ndetse amafaranga azava kuri iyi mikino akaba azagabanwa ku buryo bungana.

Imikino ibanza yarangiye Rayon Sports inganyije na Mukura VS igitego 1-1, mu gihe n’uwa APR FC na Police FC ari uko byagenze.

Amatike kuri iyi mikino yombi iteganyijwe ku wa Gatatu, tariki ya 30 Mata, azajya hanze vuba mbere y’umunsi uzaberaho imikino.

Umukino ubanza uzahuza APR FC na Police FC saa Kumi z’Amanywa [16:00], ukazakurikirwa n’uwa Rayon Sports na Mukura VS uteganyijwe saa Moya n’Igice [19:30].

Inyungu izava mu mikino yombi izagabanywa APR FC na Rayon Sports
Mukura VS na Rayon Sports zizakinira umukino wo kwishyura w'Igikombe cy'Amahoro muri Stade Amahoro
APR FC yanganyije na Police FC mu mukino ubanza w'Igikombe cy'Amahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .