APR FC na Rayon Sports ni yo makipe afite abakunzi benshi mu Rwanda kugeza ubu, aho agomba gukoresha ubwinshi bwabo akababyaza umusaruro mu buryo bw’amikoro.
Impande zombi zagiranye ibiganiro zandikira Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), zisaba ko ryabasabira gutizwa Stade Amahoro zikakiriramo imikino yazo cyane ko izabera umunsi umwe.
Amakipe yarabyemerewe ndetse amafaranga azava kuri iyi mikino akaba azagabanwa ku buryo bungana.
Imikino ibanza yarangiye Rayon Sports inganyije na Mukura VS igitego 1-1, mu gihe n’uwa APR FC na Police FC ari uko byagenze.
Amatike kuri iyi mikino yombi iteganyijwe ku wa Gatatu, tariki ya 30 Mata, azajya hanze vuba mbere y’umunsi uzaberaho imikino.
Umukino ubanza uzahuza APR FC na Police FC saa Kumi z’Amanywa [16:00], ukazakurikirwa n’uwa Rayon Sports na Mukura VS uteganyijwe saa Moya n’Igice [19:30].



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!