00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikipe y’Abakiniye Amavubi yatsindiwe ku mukino wa nyuma w’Irushanwa ryo Kwibuka

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 23 June 2025 saa 07:22
Yasuwe :

Ikipe y’abahoze bakinira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ (FAPA), yatsinzwe na Olympic FC y’abatarabigize umwuga, ku mukino wa nyuma w’irushanwa ryo Kwibuka Aba-Sportifs bo mu Karere ka Kamonyi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku Cyumweru, tariki ya 23 Kamena 2025, ni bwo ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Ruyenzi kiri mu Karere ka Kamonyi hakiniwe umukino wa nyuma w’iri rushanwa ryari rimaze ukwezi rikinwa.

Mbere y’umukino wa nyuma, abitabiriye iri rushanwa babanje gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kibuza ruri mu Murenge wa Gacurabwenge mu Karere Kamonyi, bunamira inzirakarengane zirushyinguwemo.

Basobanuriwe kandi uko Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 yateguwe ndetse igashyirwa mu bikorwa.

Irushanwa ryari ryitabiriwe n’amakipe umunani y’abatagikina umupira w’amaguru, harimo n’ikipe y’abakiniye Amavubi bari mu Ishyirahamwe ry’Abahoze bakinira Ikipe y’lgihugu y’u Rwanda (FAPA).

Iyi kipe yageze ku mukino wa nyuma ihura na Olympic FC, urangira amakipe yombi anganya ibitego 2-2, hitabazwa penaliti zarangiye FAPA itsinzwe 3-2, ihita itakaza igikombe.

Umuhuzabikorwa w’iri rushanwa, Butare Léonard, yatangaje ko nyuma y’uko iri rushanwa ribaye ku nshuro ya gatatu, rizakomeza gukinwa ndetse bakifuza ko buri karere kakusanya amazina y’aba-Sportifs bazize Jenoside mu rwego rwo kubasubiza agaciro bahoranye.

Umuyobozi w’Ishami ry’Imiyoborere Myiza mu Akarere ka Kamonyi, Kangabire Appoline, yavuze ko bishimira uko iri rushanwa ryagenze ariko kandi yemeza ko umwaka utaha nk’Akarere ka Kamonyi, bagomba kuzarishakira ingengo y’imari mu igenerwa ibikorwa byo Kwibuka.

Abakinnyi bakanyujijeho mu ikipe y'u Rwanda batsindiwe ku mukino wa nyuma w'Irushanwa ryo Kwibuka
Bamwe mu bakinnyi bifashishijwe na Olympic FC
FAPA yatakaje igikombe cy'Irushanwa ryo Kwibuka aba-Sportifs bazize Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .