IGIHE yamenye amakuru ko ikibazo cya Générateur ari yo ntandaro ya byose.
Umwe mu buyobozi bwa Mukura wahaye amakuru IGIHE yagize ati “Ni ikibazo cya Générateur. Bwa mbere yatanze urumuri ruhagije ariko rugenda rugabanuka. Ubwa kabiri bwo byarangiye ibuze imbaraga, amatara azima burundu.”
Muri rusange, umukino wakereweho iminota 28 kuko amatara yatinze gucanwa.
Umukino geze ku munota wa 17, wahagaze kubera urumuri rudahagije. Nyuma y’iminota itanu wasubukuwe ariko ntibyarambye kuko ku wa 27, amatara yazimye burundu, umukino usubikwa utyo.
Wasubitswe nta kipe iratsinda indi gusa Rayon Sports yabonye igitego ku munota wa kabiri ariko umusifuzi w’igitambaro avuga ko Biramahire Abeddy yaraririye.
Ingingo ya 38.3 mu mategeko agenga amarushanwa ya FERWAFA, ivuga ko iyo umukino uhagaze kubera umwijima uturutse ku kibazo cy’ibura ry’amashanyarazi, umusifuzi ategereza iminota 45.
Iyo icyo kibazo gikomeje, ikipe iterwa mpaga y’ibitego 3-0 cyangwa bikaba byarenga mu gihe ikipe yari yasuye yari yatsinze ibitego birenze 3-0.
Mu ngingo ya 38.4 havuga ko iyo ibyo bibaye, amakipe yombi yahuriye ku kibuga adafiteho ububasha, bifatwa nk’impamvu zikomeye zishobora gusubika umukino.
Ikibazo nk’iki cyaherukaga mu 2024, Ku mukino wa APR FC na Gasogi United, aho Générateur yakereje umukino iminota 52.
Nyuma y’umukino, Akarere ka Huye kiseguye ku bafana nyuma y’ibyabaye.
Ubutumwa bwashyizwe kuri X bugira buti “Ikibazo cy’amatara acanira Stade Huye cyatumye umukino wahuzaga Mukura na Rayon Sports kuri uyu mugoroba uhagarikwa kiri gukurikiranwa.”
“Twihanganishije abakunzi b’aya makipe n’umupira w’amaguru muri rusange.”
Bamwe mu bo muri Mukura VS babwiye IGIHE ko bo bari bakoze ibyo basabwa byose, ndetse ntaho bahurira na moteri kuko ikoreshwa n’abashyizweho na Minisiteri ya Siporo.
Hagati aho, hari abatunguwe no kubona Komiseri w’Umukino, Hakizimana Louis, asaba ko amatara acanwa saa Kumi n’Imwe mu gihe mu gihe ku yindi mikino Mukura VS yakiriyemo APR na Rayon Sports muri uyu mwaka, moteri yacanwaga igice cya mbere kirangiye.
Umwanzuro wa nyuma uzafatwa na FERWAFA nyuma yo gusuzuma raporo yatanzwe n’abasifuzi na komiseri w’umukino.
Ikibazo cy'amatara acanira Stade Huye cyatumye umukino wahuzaga @MukuraVS na @rayon_sports kuri uyu mugoroba uhagarikwa kiri gukurikiranwa.
Twihanganishije abakunzi b'aya makipe n'umupira w'amaguru muri rusange. pic.twitter.com/kj6KVR24bq
— Huye District (@HuyeDistrict) April 15, 2025


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!