Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 9 Mata 2025, mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abayobozi n’abana bigishirizwa ruhago muri Heroes Football Academy basuye urwibutso nyuma y’uko ku wa Kabiri, tariki ya 8 Mata, basuwe aho baba n’abayobozi b’Umurenge wa Mayange, bahabwa ikiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Basobanuriwe uko yateguwe, uburyo yashyizwe mu bikorwa ndetse n’uruhare bafite mu kurwanya iyo ngengabitekerezo yatumye Jenoside iba, baharanira kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ikiganiro cyagarutse kandi ku ruhare aba bana bakwiriye kugira muri politiki ya “Ndi Umunyarwanda” kugira ngo bubake hejo hazaza heza kuko ari bo igihugu gihanze amaso mu iterambere no kuba urugero rwiza mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge bizabera andi mahanga urumuri.
Umuyobozi Mukuru wa Heroes Football Academy, Kanamugire Fidèle, yavuze ko bishimiye ikiganiro bahawe kuko n’abana bahawe umwanya wo kuba ibibazo bitandukanye.
Yongeyeho ko kuganiriza amateka ya Jenoside abakiri bato no gusura urwibutso biri mu rwego rwo gufasha abakinnyi b’ejo hazaza kumenya aho igihe cyavuye n’icyo basabwa mu rugendo rwo kubaka ejo hazaza heza.
Heroes Football Academy ibarizwamo abana batarengeje imyaka 17, aho inakina Shampiyona y’abatarengeje iyo myaka itegurwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).
Mu bakinnyi banyuze muri Heroes harimo Niyomugabo Claude, Mugisha Bonheur, Uwiduhaye Aboubakar, Kanamugire Roger, Munyeshyaka Gilbert, Byiringiro Gilbert, Ishimwe Patrick, Nduwayo Valeur, Manzi Aimable na Cyubahiro Constantin.
Abandi ni Dushimimana Olivier, Nyarugabo Moïse, Dusingizima Gilbert, Uwimana Guilain, Ngabonziza Guilain, Mudacumura Jackison, Murenzi Patrick na Twizerimana Onesme.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!