00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FERWAFA yasobanuye impamvu yo kugabanya komisiyo zayo

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 3 May 2025 saa 04:17
Yasuwe :

Komiseri ushinzwe Amategeko mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Me Claudine Gasarabwe, yavuze ko impamvu bagabanyije umubare wa komisiyo zigize iri Shyirahamwe ari ukugira ngo bagabanye amafaranga zakoreshaga mu nama zizihuza.

Byagarutsweho mu nama y’Inteko Rusange Idasanzwe y’iri Shyirahamwe yateranye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 3 Gicurasi 2025 muri Serena Hotel.

Ni inama yari igamije kwemeza Amategeko Shingiro ya FERWAFA ya 2025. Hari kandi no kuvugurura ibijyanye na komisiyo kuko hari izakuweho zimurirwa mu zindi.

Mu gusobanura impamvu yo kugabanya izi komisiyo, Me Claudine Gasarabwe, yavuze ko byakozwe mu rwego rwo kugabanya amafaranga zakoreshaga.

Ati “Dufite ikibazo cy’amikoro agenda mu mikorere ya za komisiyo muri FERWAFA. Ni yo mpamvu zimwe twazihuje.”

Muri rusange, Komisiyo Ishinzwe Kumenyekanisha Ibikorwa no gushaka Inkunga yakuweho yimurirwe mu ishinzwe imari, Komisiyo ishinzwe Amakipe y’Igihugu yimuriwe mu ya tekinike, mu gihe ishinzwe umutekano yashyizwe mu yo guteza imbere amarushanwa.

Izindi mpinduka zabayeho, Komiseri ushinzwe Iterambere ry’Umupira w’Amaguru w’Abagore yasubijwe mu bazaba bagize Komite Nyobozi ya FERWAFA ndetse na Komisiyo y’Ubuvuzi igumaho. Bivuze ko abagize uru rwego batazaba icyenda, ahubwo baziyongera bakaba 10.

Ibijyanye no guteza imbere ruhago ikinirwa ku mucanga no muri ‘salle’ [Futsal na Beach Soccer] ntibyagaruwe muri komisiyo, ahubwo bizaba amarushanwa asanzwe ashobora gutegurwa na FERWAFA.

Mu 2025, FERWAFA iteganya ko izakoresha ingengo y’imari ingana na miliyari 15,2 Frw. Agera kuri miliyari 2,53 Frw azakoreshwa mu bikorwa byayo birimo no guhemba abakozi.

Komiseri ushinzwe Amategeko muri FERWAFA, Me Claudine Gasarabwe, yavuze ko ikibazo cy'amikoro ariyo mpamvu yo kugabanya komisiyo
Mu 2025, FERWAFA izakoresha miliyari 2,53 Frw mu bikorwa byayo birimo no guhemba abakozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .