Buregeya nta kipe yari afite kuva muri Kamena ubwo yatandukanaga na APR FC yari amazemo imyaka irindwi.
Umwe mu bashakira amakipe uyu mukinnyi, Irambona Levis, yatangaje ko agiye kwerekeza muri Al-Nasiriya FC yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Iraq.
Iyi kipe yashinzwe mu 1961, yasoje umwaka w’imikino ushize iri ku mwanya wa kane mu Itsinda rya Kabiri ry’iyi Shampiyona yo ku rwego rwa kabiri muri Iraq.
Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, Buregeya Prince yemeje aya makuru amwerekeza muri Iraq aho azakina umwaka w’imikino utaha.
Ubwo yari amaze igihe gito atandukanye na APR FC yakuriyemo, agatangira gukinira ikipe yayo nkuru mu 2018, Buregeya yifujwe na Rayon Sports muri Kamena ariko ibiganiro bihagarara nta bwumvikane bw’impande zombi bubayeho.
Mu ntangiriro za Nyakanga, itangazamukuru ryo muri Kenya ryatangaje ko uyu mukinnyi wabaye Kapiteni w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu n’amakipe y’Igihugu y’abato ashobora kwerekeza muri Gor Mahia FC.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!