00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bralirwa Plc yahawe icyangombwa mpuzamahanga ku bw’imikorere iteye imbere

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 February 2025 saa 04:54
Yasuwe :

Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Bralirwa Plc, ishami rya Rubavu, rwahawe icyangombwa (Bronze Certification) kubera imikorere yarwo ituma rugera ku musaruro ariko hatatakajwe byinshi (Total Productive Management - TPM).

TPM ni uburyo bw’imikorere bugamije kongera no guteza imbere umusaruro, havanwaho ahantu cyangwa uburyo bwose umusaruro watakara, himakazwa kuzamura no gukoresha ubushobozi bw’abakozi.

Ni uburyo bwibanda ku kongera ibikoresho n’uburyo bunoze bwo kubikoresha mu kongera umusaruro, kugabanya igihe imashini zimara zitari gukora, no kongera umusaruro w’ikigo muri rusange bigizwemo uruhare n’abakozi.

Urugendo rwo guharanira iki cyangombwa rwasabye im baraga nyinshi zirimo ubushake, kwiyemeza, kudacika intege, kandi bigakorwa n’abakozi bose b’uruganda kuva ku wo hasi kugeza ku wo hejuru.

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye no gukora ibinyobwa bisembuye muri Bralirwa Plc, David Banyenza, yavuze ko TPM ari uburyo bugamije kongera no gushyira ingufu mu gukora ibicuruzwa bifite ubuziranenge, bigakorwa mu buryo butekanye budashyira ubuzima bw’abakozi mu kaga, kandi bikageza uruganda ku rundi rwego.

Ati “Kubona icyangombwa cya ‘Bronze Certification’ ntabwo ari ukugera ku bipimo bisabwa mu gihe twakorewe igenzura gusa, ahubwo ni n’uburyo bwo gukomeza umuco wo guteza imbere ibyo dukora.”

“Abakozi kandi bakaba bagahugurwa, uburyo dukoramo bukaba bwujuje ubuziranenge ndetse n’ibisabwa muri TPM bigashyirwa mu mikorere yacu ya buri munsi. Ibi bidutegurira kugera ku cyangombwa cyisumbuye kizwi nka ‘Silver Certification’.”

Umuyobozi ushinzwe umusaruro n’ibicuruzwa muri Bralirwa PLC, Samuel Murumu, yavuze ko “Icyangombwa cya TPM ni igihamya cy’uburyo duhora turajwe ishinga no kubungabunga umutekano w’abakozi n’ibikoresho mu kazi.”

Uretse iki cyangombwa, mu 2023 ishami ry’uru ruganda riherereye mu Karere ka Kicukiro ryegukanye igihembo cya ‘TPM Silver Certification’.

Mu 2022, uru ruganda ruherereye ku Kicukiro rwahawe icyangombwa cya ‘Coca-Cola’ kijyanye no kwimakaza umutekano w’abakozi n’ibikoresho, aho rwari rumaze imyaka 10 nta mpanuka n’imwe rugize mu kazi.

Uruganda rwa Rubavu na rwo rukomeje uyu murongo, dore ko mu myaka itatu ishize nta mpanuka n’imwe yigeze irugaragaramo.

Uruganda rwa Bralirwa Plc rwatangiye mu 1957, rukaba rumwe mu nganda zenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye za mbere mu gihugu.

Kugeza uyu munsi rukomeje kwibanda ku kongera ubuziranenge bw’ibinyobwa byarwo, rwibanda ku guhanga ibishya no kwagura imishinga. Ibi birushaho kurugira uruganda mpuzamahanga.

Bralirwa igerageza gufasha abakozi bayo bagatunganya umusaruro wo ku rwego mpuzamahanga
Abakozi ba Bralirwa bishimira intambwe uruganda rukomeza gutera
Uruganda rwa Bralirwa Plc rukomeje gutera imbere rukanabihemberwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .