00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Birantega ziri kuzonga Rayon Sports

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 2 September 2024 saa 07:11
Yasuwe :

Nubwo hamaze gukinwa imikino ibiri gusa muri Shampiyona y’u Rwanda, icyizere cyatangiye kugabanyuka mu bakunzi ba Rayon Sports itarahiriwe kuko igitegereje kubona intsinzi ya mbere.

Rayon Sports ni imwe mu makipe yakinnye iyo mikino yombi ndetse ku bw’amahire irayakira, gusa ntibyayigendekeye neza kuko mu manota atandatu yahataniye yakuyemo abiri gusa.

Kugeza ubu iri ku mwanya wa gatandatu aho ifite amanota abiri, ibitego bibiri yinjije ndetse na bibiri yinjijwe.

Ibi bishyira ku gitutu Umutoza Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo wayigarutsemo gushaka uko yakongera kuyihesha Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda nk’uko yabikoze mu 2019.

Iyo usesenguye ibibera muri iyi kipe, uhita ubona ko hari impamvu zitandukanye zihishe inyuma y’umusaruro udashimishije abakunzi bayo yatangiranye uyu mwaka w’imikino mushya.

Abakinnyi batangiye kwigumura bidaciye kabiri

Uretse umusaruro wo mu kibuga, umwuka si mwiza muri Rayon Sports dore ko hashize igihe hari abakinnyi bahagaritse imyitozo kubera kutabona iby’ikipe ibagomba.

Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports ntibishimiye ibihe barimo kubera ko iyi kipe itari kuzuza ibiri mu masezerano yabo ngo ibahe amafaranga bumvikanye.

Urugero rwa hafi ni Haruna Niyonzima utaragaragaye ku mukino Gikundiro yanganyijemo n’Amagaju FC ibitego 2-2 ndetse na nyuma y’aho ntiyongera kwitozanya na bagenzi be.

Uyu mukinnyi yafashe icyemezo cyo guhagarika akazi muri Rayon Sports kubera ko iyi kipe itubahirije ibyo bumvikanye nyuma yo guhabwa isezerano inshuro ebyiri ko agomba kubona amafaranga agombwa, ariko ntibyubahirizwe.

Undi mukinnyi utari kumvikana n’ikipe ni Aruna Madjaliwa utaragaragaye ku mukino uheruka, bifite aho bihuriye n’amafaranga aberewemo n’ubuyobozi bwa Rayon Sports.

Undi mukinnyi wanze kwihanganira itinda ryo kubona amafaranga ni umukinnyi mushya Aziz Bassane, utarongeye gukora imyitozo nyuma y’umukino w’Amagaju yakinnye.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwagiye businyisha abakinnyi bukabaha amafaranga make, bwizeye ko hari andi buzahita bubona, ariko ntibigende uko byari biteganyijwe.

Haruna Niyonzima yahagaritse akazi nyuma yo kutubahirizwa kw'amasezerano yagiranye na Rayon Sports

Guhuza imikinire y’abakinnyi ba Rayon Sports biracyari ihurizo

Ku mukino wa Marines FC, byagaragaye ko Rayon Sports ifite abakinnyi bameze neza mu bwugarizi bwarimo Nsabimana Aimable na Gningue Omar, nk’uko Robertinho yabahisemo.

Ikibazo cya Rayon Sports muri uyu mukino cyagaragaye mu bakinnyi bo hagati hakinaga Niyonzima Olivier ‘Seif’ ndetse na Aruna Madjaliwa.

Ubusanzwe aba bombi bakina ibijya gusa, byatumaga Marines FC yisanzura kubera guhuzagurika kw’aba bombi. Ibyo byashyiraga hanze ibyemezo by’umutoza bidafatika.

Rutahizamu wa Rayon Sports wayifashije mu mwaka ushize w’imikino Charles Bbaale byagaragaye ko hakenewe umwiza kumurusha. Amahirwe yahawe Adama Bagayogo nubwo na we yagaragarijwe n’umutoza ko atazamukoresha cyane.

Ubuyobozi bwashatse kumusezerera ariko Adama aringinga cyane, akomeza guhabwa amahirwe mu gutaha izamu muri Rayon Sports.

Ibi ni na byo byabaye ku mukino wahuje Rayon Sports n’Amagaju kuko Robertinho yagombaga gukosora uko akoresha abanyamahanga birangira adakoresheje Madjaliwa wari wahagaritse akazi, aha umwanya Rukundo Abdul Rahman ndetse na Adama Bagayoko wongeye kugirirwa icyizere.

Kuri iyi nshuro, ibitego byarabonetse [byatsinzwe na Nsabimana Aimable na Adama Bagayogo], ariko abakinnyi bayo bagaragaza imbaraga nke, bakora amakosa yatumye bishyurwa.

Nyuma yo guhagarara kwa Shampiyona kubera imikino y’Ikipe y’Igihugu, Rayon Sports yakomeje imyitozo n’abakinnyi yasigaranye ndetse yatsinze Addax SC [Imena FC] ibitego 10-1 mu mukino wa gicuti wabaye ku wa Gatandatu.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza Robertinho yasabye guhabwa igihe kugira ngo yongere kubaka ikipe ikomeye ya Rayon Sports nk’uko yabikoze hagati ya 2018 na 2019.

Ni mu gihe isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryafunze ku wa Gatanu, Rayon Sports idashoboye gukemura ikibazo cya rutahizamu mu buryo bugaragarira buri wese, aho umutoza azashakira igisubizo mu bo afite.

Imikinire ya Robertinho ntiyishimiwe n'abakunzi ba Rayon Sports mu mikino ibiri ya mbere

Rayon Sports mu nkundura yo gushaka uzasimbura Uwayezu Jean Fidèle

Mu gihe kitarenze amezi abiri, Gikundiro izakora amatora ya komite nyobozi ndetse biri mu byo benshi bari kurebaho cyane, bakirengagiza ibindi byo mu kibuga.

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, akomeza guca amarenga ko atazongera kwiyamamariza kuyobora iyi kipe ubwo azaba asoje manda ye mu Ukwakira 2024, nubwo anyuzamo akisubira.

Uwayezu ayobora Rayon Sports guhera ku wa 24 Ukwakira 2020, aho yari yatorewe manda y’imyaka ine. Kuva icyo gihe igitutu cy’abafana n’uburemere bw’ikipe ntibyigeze bimworohera kugeza uyu munsi.

Ubwo iyi kipe yari imaze kunganya umukino wa kabiri, abafana ntibatinye kuririmba ko akwiriye kwegura akagenda.

Si Perezida mushya ukenewe gusa kuko bivugwa ko n’Umunyamabanga wa Rayon Sports, Namenye Patrick ashobora kudakomeza kuba kuri uyu mwanya.

Iyi kipe yambara ubururu n’umweru yagombaga kwakira APR FC tariki ya 14 Nzeri ariko umukino warasubitswe kuko Ikipe y’Ingabo z’Igihugu izaba iri mu marushanwa Nyafurika, ahubwo ikaba izasubira mu kibuga yakirwa na Gasogi United ku wa 21 Nzeri 2024, ku Munsi wa Kane wa Shampiyona.

Uwayezu Jean Fidèle azasoza manda ye muri Rayon Sports mu kwezi gutaha
Abafana ba Rayon Sports bifuza kubona intsinzi
Abakinnyi ba Rayon Sports bagaragaje guhuzagurika mu mikino ibiri ibanza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .