Amakipe yacu azira gushaka kugendera kuri APR FC na Rayon Sports- Munyemana Nuru

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 14 Mata 2020 saa 06:16
Yasuwe :
0 0

Uwahoze ari umukinnyi wa Kiyovu Sports, Munyemana Nuru, asanga kuba amakipe menshi avugwamo ubushobozi buke no kudahemba biterwa no kwiyemeza ibyo atazashobora, agashaka kugendera ku rwego rwa APR FC na Rayon Sports zifite aho zishobora gukura amikoro.

Mu Rwanda usanga 90% by’amakipe avugwamo amikoro make, abakinnyi bakamara igihe badahembwa, ntubahabwe amafaranga yose baguzwe cyangwa ayo bemerewe mu gihe bongera amasezerano.

Ku bwa Munyemana Nuru wakiniye Kiyovu Sports mu myaka yashize, asanga biterwa n’uko amakipe menshi yiyemeje ibyo azi ko adafitiye ubushobozi agashaka kugendera ku ntambwe nk’iy’amakipe yifite.

Aganira na IGIHE, yagize ati “Ntabwo ari ikibazo cy’abanyamahanga, ikibazo twagize mu Rwanda, hari ikipe nk’ebyiri, duhere kuri APR na Rayon Sports wenda kuko rimwe na rimwe hari igihe ijya igira ubwo bushobozi, bagahanika ibiciro by’abakinnyi, izindi kipe zashatse kubagenderaho.”

Munyemana asanga buri kipe ikwiye kumenya icyiciro cyayo, ikanabibwira abakinnyi bayo kuko ari byo byakongera ishyaka mu makipe kuko abakinnyi baba bahabwa ibyo bemerewe byose.

Ati “APR na Rayon Sports zishobora kuvuga ziti tugiye guhemba buri mukinnyi hejuru y’ibihumbi 500 Frw nk’urugero, izisigaye zose kuko zidafite ubushobozi, kandi abakinnyi bose bakaba batakina muri APR na Rayon, zikagira urwego zigenderaho nubwo zahemba ibihumbi 200 Frw cyangwa ibihumbi 150 Frw ariko azaboneka.”

“Iyo kipe yajya mu irushanwa ikaba yatwara igikombe rwose. Icyo gihe abakinnyi ntiwababura kandi ukajya ku rwego rwo guhangana na ziriya zihemba ibihumbi 500 Frw.”

Yakomeje avuga ko icyatumaga kera abakinnyi bagira ishyaka riri hejuru ari uko babwizwaga ukuri n’abayobozi b’amakipe ndetse ibyo bemerewe bakabihabwa.

Ati “Impamvu twe kera twakinaga cyane, umuntu akanashyiramo ingufu, aba perezida ntabwo batubeshyaga, bakubwizaga ukuri. Bakubwira ibizaboneka n’ibidahari.”

Menshi mu makipe yo mu cyiciro cya mbere mu Rwanda akunze guhura n’imbogamizi zo kurangira kw’ingengo y’imari mbere y’uko umwaka w’imikino urangira.

APR FC na Rayon Sports ni zo kipe zifite imishahara iri hejuru mu Rwanda
Munyemana Nuru wabaye Kapiteni wa Kiyovu Sports, asanga andi makipe agendeye ku bushobozi buke afite byayafasha gukomera birushijeho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .