Ni amakipe asanzwe amenyeranye kuko no mu mwaka ushize yahuye gusa APR FC igasezererwa mu mukino wo kwishyura wabereye i Cairo mu Misiri.
Ikindi kandi gikomeza uyu mukino ni uko buri kipe yashakaga amanota ya mbere kugira ngo bizayafashe kubona uko yakwihagararaho mu mukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa 21 Nzeri 2024.
IGIHE yarebye ku bintu by’ingenzi byaranze uyu mukino w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu na Pyramids
Abanyarwanda bongeye kugaragaza ko bakunda umupira
Uyu ni umukino watangiye kuvugwa kera ndetse n’amatike yo kuzawinjiriraho ashyirwa hanze hakiri kare kugira ngo ababyifuza bayagure ndetse banitegure kuba bazawureba.
Imibare yashyizwe hanze ku munsi w’umukino yagaragazaga ko amatike menshi yamaze kugurwa, aho mu myanya y’icyubahiro yose yari yashize hasigaye iyo mu myanya isanzwe yagurishwaga 2000 Frw ndetse na 3000 Frw.
Ugereranyije n’uko Stade Amahoro ingana kuko yakira abantu ibihumbi 45, abafana bari benshi kuri uyu mukino kandi biteguye no gushyigikira APR FC kuko babigaragaje mu ntangiriro z’umukino.
Umurindi w’abafana wari hejuru cyane ku buryo wabonaga ko bitari buze korohera Pyramids. Ibintu byahindutse imaze kwishyura, abafana ba APR FC barakonja ndetse mu minota 80 batangira gusohoka.
Abakinnyi ba APR FC batanze byose
Umukino ugitangira wabonaga ko abakinnyi ba APR FC bari guhuzagurika mu kibuga hagati ndetse bashobora no kuza kubaca mu rihumye bakabatsinda igitego bitunguranye.
Harimo gutakaza imipira kwa hato na hato kwa Yussif Dauda, hakabaho igihunga cyinshi kuri Tadeo Lwanga ndetse na Niyomugabo Claude wabonaga ko uruhande rwe ku bwugarizi bw’inyuma ibumoso, ari rwo Pyramids yakoreshaga cyane isatira izamu rya APR FC.
Abakinnyi ba APR FC ariko baje gukurira mu mukino bahangana uko bishoboka by’umwihariko Ruboneka Jean Bosco ndetse na Lamine Bah bafatanyaga guhangana n’abakinnyi bo hagati ba Pyramids.
APR FC yageze aho ifungura izamu ku gitego cyitsinzwe n’umukinnyi wa Pyramids FC, Mohamed Chibi, ku mupira wari uhinduwe na Lamine Bah mu izamu.
Cyabaye nk’igikoza agati mu ntozi, Pyramids irushaho gusatira ndetse inongera imbaraga mu busatirizi, Umutoza wa APR FC Darco Novic ahitamo kugarira cyane birangira Fiston Kalala Mayele abonye igitego ku mupira wavuye muri koruneri.
Pyramids yisanze ifite abafana i Kigali
Ubwo Pyramids yishyuraga igitego, bamwe mu bafana barimo abari bambaye imyenda ya Rayon Sports bagaragaje akanyamuneza kubera gutsindwa igitego cyo kwishyura kwa APR FC, barabyina cyane ndetse rwose bazamura amajwi nubwo bari bake muri stade.
Ni ikintu cyatunguye abantu benshi kuko ku mbuga nkoranyambaga hari abavuze ko ibi bitaba bikwiriye, bagashimangira ko mu gihe ikipe yakinnye ihagarariye u Rwanda, iba ikwiriye gushyigikirwa hatitawe ku guhangana gusanzwe muri Shampiyona yo mu Rwanda.
Icyakora abandi bavuga ko ibi nta kibazo kibirimo kuko buri muntu afite uburenganzira bwo gushyigikira ikipe ashaka cyane ko buri kipe iba igomba kwishakira abafana.
Hakenewe imbaraga mu kongera abaterankunga ku bibuga
Imikino nk’iyi mpuzamahanga ikunze guhuza abafana benshi, cyane ko na Stade Amahoro yakira abagera ku bihumbi 45. Icyakora iyo uraranganyije amaso hirya no hino, ntabwo ubona ibyapa n’ibindi birango by’amakipe ari kwamamaza ibikorwa byabo.
Ku mukino wa APR FC na Pyramids, ku nsakazamashusho zamamarizwaho kuri Stade Amahoro hanyuragaho ‘Application’ ya APR ndetse na ‘Visit Rwanda’ ariko ugasanga nta bindi byinshi bihari.
Mu gihe twifuza kubaka umupira w’amaguru ukomeye, ni ngombwa ko wacuruzwa kugira ngo amakipe yinjize amafaranga, bityo anabashe guhangana ku rwego mpuzamahanga, aheshe ishema u Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!