00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakinnyi batatu ba Real Madrid bahaniwe imyitwarire mibi

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 4 April 2025 saa 07:45
Yasuwe :

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru i Burayi (UEFA) yahannye abakinnyi batatu ba Real Madrid ari bo Antonio Rüdiger, Kylian Mbappé na Dani Ceballos kubera imyitwarire mibi, Vinicius Junior aba umwere.

Real Madrid iherutse gusezerera Atletico Madrid mu mukino wo kwishyura wa muri ⅛ cy’irushanwa rya UEFA Champions League, wabaye tariki ya 12 Werurwe 2025.

Uyu wari umukino ukomeye ku mpande zombi kuko byasabye ko hitabazwa penaliti kugira ngo haboneke ikomeza muri ¼. Real Madrid yatsinze penaliti 4-2 nyuma y’uko umukino urangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2.

Umukino ukirangira, amashusho y’umukino agaragaza abakinnyi ba Real Madrid babyina ndetse bakorera ibimenyetso bitandukanye mu maso y’abafana ba Atlético, ibyafashwe nk’imyitwarire idahwitse.

Mu bagaragaje iyo myitwarire bakurikiranywe harimo Antonio Rüdiger, Kylian Mbappé, Vinicius Junior na Dani Ceballos. Usibye Vinicius utahamwe n’iyi myitwarire kuko habuze ibimenyetso bifatika, abandi bose bahawe ibihano byiganjemo amande.

Umufaransa Kylian Mbappé yahanishijwe gutanga ibihumbi 33$, Umudage Antonio Rüdiger acibwa ibihumbi 44$, Umunya-Espagne, Dani Ceballos acibwa ibihumbi 22$.

Rutahizamu Mbappé na myugariro Rüdiger bongeweho igihano cyo kuzasiba umukino umwe w’amarushanwa ategurwa na UEFA, ariko hatabariwemo uteganyijwe mu cyumweru gitaha.

Uyu ni umukino wa ¼ cya UEFA Champions League aho Real Madrid izahura na Arsenal, umukino ubanza ukazabera mu Bwongereza tariki ya 8 Mata, naho uwo kwishyura ukabera muri Espagne ku wa 16 Mata 2025.

Vinicius Junior yagizwe umwere ku myitwarire mibi yagaragaye kuri bamwe mu bakinnyi ba Real Madrid
Abakinnyi ba Real Madrid bagaragaje imyitwarire mibi bahanwe
Antonio Rüdiger na Kylian Mbappé bategetswe kutazakina umwe mu mikino ya UEFA Champions League hatabariwemo uwa Arsenal uzaba mu cyumweru gitaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .