Real Madrid iherutse gusezerera Atletico Madrid mu mukino wo kwishyura wa muri ⅛ cy’irushanwa rya UEFA Champions League, wabaye tariki ya 12 Werurwe 2025.
Uyu wari umukino ukomeye ku mpande zombi kuko byasabye ko hitabazwa penaliti kugira ngo haboneke ikomeza muri ¼. Real Madrid yatsinze penaliti 4-2 nyuma y’uko umukino urangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2.
Umukino ukirangira, amashusho y’umukino agaragaza abakinnyi ba Real Madrid babyina ndetse bakorera ibimenyetso bitandukanye mu maso y’abafana ba Atlético, ibyafashwe nk’imyitwarire idahwitse.
Mu bagaragaje iyo myitwarire bakurikiranywe harimo Antonio Rüdiger, Kylian Mbappé, Vinicius Junior na Dani Ceballos. Usibye Vinicius utahamwe n’iyi myitwarire kuko habuze ibimenyetso bifatika, abandi bose bahawe ibihano byiganjemo amande.
Umufaransa Kylian Mbappé yahanishijwe gutanga ibihumbi 33$, Umudage Antonio Rüdiger acibwa ibihumbi 44$, Umunya-Espagne, Dani Ceballos acibwa ibihumbi 22$.
Rutahizamu Mbappé na myugariro Rüdiger bongeweho igihano cyo kuzasiba umukino umwe w’amarushanwa ategurwa na UEFA, ariko hatabariwemo uteganyijwe mu cyumweru gitaha.
Uyu ni umukino wa ¼ cya UEFA Champions League aho Real Madrid izahura na Arsenal, umukino ubanza ukazabera mu Bwongereza tariki ya 8 Mata, naho uwo kwishyura ukabera muri Espagne ku wa 16 Mata 2025.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!