Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yasigaranywe na Mugisha Ndoli usanzwe utoza Intare FC, Ngabo Albert na Bizimana Didier batoza amakipe y’abato ba APR ndetse ni bo bakoresheje imyitozo kuri uyu wa Kabiri.
APR FC ya kabiri muri Shampiyona, aho irushwa inota rimwe na Rayon Sports, izakira Gorilla FC mu mukino w’Umunsi wa 28 wa Shampiyona uteganyijwe ku wa Gatandatu.
Darko Nović wari umaze amezi 11 atoza APR FC, yayifashije gutwara Igikombe cy’Intwari n’icy’Amahoro mu 2025.
Hamwe n’iyi kipe kandi, bageze ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup ya 2024 mu gihe basezerewe na Pyramids FC mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League.
Nubwo umusaruro utari mubi, ndetse hakiri amahirwe yo kwegukana Igikombe cya Shampiyona cy’uyu mwaka, IGIHE yabwiwe ko imikinire ye itaranyuraga abakunzi ba APR FC ari yo yabaye imbarutso yo gutandukana na we.
Mu itangazo ryashyizwe ahagarara n’iyi kipe, Chairman wayo, Brig Gen Deo Rusanganwa, yagize ati “APR FC iramenyesha abafana bacu, abafatanyabikorwa n’umuryango mugari w’abakunzi ba ruhago ko umutoza Darko Nović n’abungiriza be; Dragan Silac, Culum Dragan na Marmouche Mehd, batandukanye n’ikipe ku bwumvkane kubera impamvu bwite.”
Yakomeje agira ati “Turashimira ubwitange n’ibyo bagejeje kuri APR FC kandi turabifuriza ibyiza ahazaza.”
Amakuru avuga ko uyu mutoza wari ugifite amasezerano azarangira mu 2027, wahabwaga umushahara w’ibihumbi 45€ (hamwe n’abatoza bamwungirije), yemeye kwishyurwa amezi atandatu ngo atandukane na APR FC.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!