Uyu mukinnyi w’imyaka 21 wakiniraga AS Sonabel Ouagadougou, watsinze ibitego bitanu mu mwaka w’imikino ushize, yifuzwaga n’andi makipe arimo Singida Big Stars yo muri Tanzania.
Andi makipe y’iwabo yakiniye ni Black Stars na Rail Club de Kadiogo.
Memel Dao yaherukaga kandi kubanza mu kibuga ubwo Burkina Faso yatsindwaga na Tunisia ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti wabaye tariki ya 2 Kamena 2025.
Muri Mutarama, yabaye umwe mu bakinnyi beza mu irushanwa rya Mapinduzi Cup ryabereye muri Zanzibar.
Dao yabaye umukinnyi wa karindwi APR FC iguze muri iyi mpeshyi nyuma y’umunyezamu Hakizimana Adolphe, ba myugariro Bugingo Hakim na Omborenga Fitina, Umunya-Uganda Ronald Ssekiganda ukina hagati yugarira, Ngabonziza Pacifique na we ukina kuri uwo mwanya na Iraguha Hadji usatira anyuze ku mpande.
Ni mu gihe iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu isigaje kugura umukinnyi umwe w’umunyamahanga uzaba ari rutahizamu ushaka ibitego.
APR FC ni yo izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League ya 2025/26, aho ijonjora rya mbere rizakinwa tariki ya 19-21 na 26-28 Nzeri 2025.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!