00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC yasinyishije umukinnyi mwiza w’umwaka muri Burkina Faso

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 June 2025 saa 11:01
Yasuwe :

APR FC yasinyishije Memel Raouf Dao ukina inyuma ya ba rutahizamu, wabaye umukinnyi mwiza wa Shampiyona ya Burkina Faso mu 2024/25.

Uyu mukinnyi w’imyaka 21 wakiniraga AS Sonabel Ouagadougou, watsinze ibitego bitanu mu mwaka w’imikino ushize, yifuzwaga n’andi makipe arimo Singida Big Stars yo muri Tanzania.

Andi makipe y’iwabo yakiniye ni Black Stars na Rail Club de Kadiogo.

Memel Dao yaherukaga kandi kubanza mu kibuga ubwo Burkina Faso yatsindwaga na Tunisia ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti wabaye tariki ya 2 Kamena 2025.

Muri Mutarama, yabaye umwe mu bakinnyi beza mu irushanwa rya Mapinduzi Cup ryabereye muri Zanzibar.

Dao yabaye umukinnyi wa karindwi APR FC iguze muri iyi mpeshyi nyuma y’umunyezamu Hakizimana Adolphe, ba myugariro Bugingo Hakim na Omborenga Fitina, Umunya-Uganda Ronald Ssekiganda ukina hagati yugarira, Ngabonziza Pacifique na we ukina kuri uwo mwanya na Iraguha Hadji usatira anyuze ku mpande.

Ni mu gihe iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu isigaje kugura umukinnyi umwe w’umunyamahanga uzaba ari rutahizamu ushaka ibitego.

APR FC ni yo izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League ya 2025/26, aho ijonjora rya mbere rizakinwa tariki ya 19-21 na 26-28 Nzeri 2025.

Memel Raouf Dao w'imyaka 21, yaguzwe na APR FC ngo ayifashe mu busatirizi
Memel Dao ni we wabaye umukinnyi w'umwaka w'imikino wa 2024/25 muri Burkina Faso
Memel Dao yahembwe nk'umukinnyi mwiza w'umukino ubwo Burkina Faso yakinaga na Zanzibar muri Mutarama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .