00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC yahize kwegukana Igikombe cy’Amahoro ikumbuye (Video)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 2 May 2025 saa 07:31
Yasuwe :

Ikipe ya APR FC yahize gutsinda Rayon Sports ikegukana Igikombe cy’Amahoro iheruka mu 2017, mu mukino uteganyijwe ku Cyumweru, saa Kumi n’Igice kuri Stade Amahoro.

Ibi, byagarutsweho n’abakinnyi b’iyi kipe, ubwo IGIHE yabasuraga mu myitozo yo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 2 Gicurasi 2025.

Ni imyitozo yayobowe n’Umutoza Mukuru, Darko Nović na bagenzi be. Abakinnyi bose bayikoze ndetse bameze neza uretse Richmond Lamptey wakoreraga hanze wenyine.

Aba bakeba, banganyije ubusa ku busa, imikino yombi yabahuje muri Shampiyona. Myugariro Niyigena Clément yatangaje ko uyu mukino uzaba utandukanye n’iheruka kuko noneho hazaboneka itsinda uko byagenda kose.

Ati “ Twiteguye gutanga byose kugira ngo tuzabashe gutsinda uriya mukino dusubize APR FC Igikombe cy’Amahoro kuko igiheruka kera. Kuri iyi nshuro ibitego bigomba kuboneka nibitanaboneka ubwo tuzajya muri penaliti.”

Rutahizamu, Djibril Outtara umaze iminsi uri gufasha iyi kipe cyane, yatangaje ko yifuza kuzatsinda igitego cya mbere muri uyu mukino wa mbere mu Rwanda.

Ati “Tuzakinana ishyaka rikomeye kandi twizeye ko tuzatsinda kuri iyi nshuro. Ndabyizeye ko nzatsinda (igitego).”

Yakomeje asaba abafana kuzajya kubashyigikira kuko babatera imbaraga kandi nabo bazakora iyo bwabaga bakabashimisha.

Ukurikije uko imyitozo yagenze nta mpinduka nyinshi umutoza Darko azakora mu bakinnyi asanzwe abanza mu kibuga.

Icyakora, ashobora kuzashyira Alioum Souane mu kibuga hagati mu rwego rwo guca imbaraga Rayon Sports.

Abakinnyi 11 bashobora kuzabanza mu kibuga: Ishimwe Pierre, Byiringiro Gilbert, Niyigena Clément, Nshimiyimana Yunussu, Niyomugabo Claude, Alioum Souane, Nshimirimana Ismaël, Lamine Bah, Mugisha Gilbert, Ruboneka Bosco na Djibril Outtara.

APR FC yahize kwegukana Igikombe cy'Amahoro iheruka mu 2017
Umunyezamu Ishimwe Pierre azongera abanze mu kibuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .