Ibi, byagarutsweho n’abakinnyi b’iyi kipe, ubwo IGIHE yabasuraga mu myitozo yo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 2 Gicurasi 2025.
Ni imyitozo yayobowe n’Umutoza Mukuru, Darko Nović na bagenzi be. Abakinnyi bose bayikoze ndetse bameze neza uretse Richmond Lamptey wakoreraga hanze wenyine.
Aba bakeba, banganyije ubusa ku busa, imikino yombi yabahuje muri Shampiyona. Myugariro Niyigena Clément yatangaje ko uyu mukino uzaba utandukanye n’iheruka kuko noneho hazaboneka itsinda uko byagenda kose.
Ati “ Twiteguye gutanga byose kugira ngo tuzabashe gutsinda uriya mukino dusubize APR FC Igikombe cy’Amahoro kuko igiheruka kera. Kuri iyi nshuro ibitego bigomba kuboneka nibitanaboneka ubwo tuzajya muri penaliti.”
Rutahizamu, Djibril Outtara umaze iminsi uri gufasha iyi kipe cyane, yatangaje ko yifuza kuzatsinda igitego cya mbere muri uyu mukino wa mbere mu Rwanda.
Ati “Tuzakinana ishyaka rikomeye kandi twizeye ko tuzatsinda kuri iyi nshuro. Ndabyizeye ko nzatsinda (igitego).”
Yakomeje asaba abafana kuzajya kubashyigikira kuko babatera imbaraga kandi nabo bazakora iyo bwabaga bakabashimisha.
Ukurikije uko imyitozo yagenze nta mpinduka nyinshi umutoza Darko azakora mu bakinnyi asanzwe abanza mu kibuga.
Icyakora, ashobora kuzashyira Alioum Souane mu kibuga hagati mu rwego rwo guca imbaraga Rayon Sports.
Abakinnyi 11 bashobora kuzabanza mu kibuga: Ishimwe Pierre, Byiringiro Gilbert, Niyigena Clément, Nshimiyimana Yunussu, Niyomugabo Claude, Alioum Souane, Nshimirimana Ismaël, Lamine Bah, Mugisha Gilbert, Ruboneka Bosco na Djibril Outtara.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!