Uyu mukinnyi usatira izamu anyuze iburyo, wahawe n’abafana akabyiniriro ka Boda Boda, amaze gutsindira Villa SC ibitego bitanu muri Shampiyona ya Uganda igeze ku munsi wa 14.
Kiwanuka ni we kandi watsinze igitego cyafashije Uganda gusezerera u Burundi mu ijonjora rya kabiri cya CHAN 2024 mu mpera z’Ukuboza.
Umwe mu bayobozi ba APR FC yemereye IGIHE ko bamaze gusinyisha uyu mukinnyi wari usigaje umwaka n’igice, ahabwa amasezerano y’imyaka ibiri mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.
Iyi kipe yambara umukara n’umweru ikomeje gushaka uko yakongeramo abandi bakinnyi muri iyi Mutarama kugira ngo izabe ikomeye mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona.
Hakim Kiwanuka yageze muri Villla SC muri Nzeri 2023, avuye muri Proline FC ndete yigeze kujya mu igerageza i Burayi.
Mu mwaka w’imikino ushize, yafashije Jogoo nk’uko Villa SC bayita, kwegukana Igikombe cya Shampiyona, by’akarusho atsinda mu mukino wa nyuma iyi kipe yatsinzemo NEC ibitego 2-0.
Kiwanuka ni umwe mu bakinnyi batatu Villa SC yagenderagaho mu busatirizi, aho yafatanyaga na Patrick Jonah Kakande ndetse na Charles Lwanga bita Neymar.
Amwe mu mashusho ya Hakim Kiwanuka wambara nimero 11 muri Villa SC
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!