00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC yaguze umwe mu bakinnyi beza ba Shampiyona ya Uganda

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 4 January 2025 saa 10:18
Yasuwe :

Ikipe ya APR FC yamaze gusinyisha Umunya-Uganda Hakim Kiwanuka, uri mu bakinnyi bahagaze neza muri Uganda Premier League.

Uyu mukinnyi usatira izamu anyuze iburyo, wahawe n’abafana akabyiniriro ka Boda Boda, amaze gutsindira Villa SC ibitego bitanu muri Shampiyona ya Uganda igeze ku munsi wa 14.

Kiwanuka ni we kandi watsinze igitego cyafashije Uganda gusezerera u Burundi mu ijonjora rya kabiri cya CHAN 2024 mu mpera z’Ukuboza.

Umwe mu bayobozi ba APR FC yemereye IGIHE ko bamaze gusinyisha uyu mukinnyi wari usigaje umwaka n’igice, ahabwa amasezerano y’imyaka ibiri mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.

Iyi kipe yambara umukara n’umweru ikomeje gushaka uko yakongeramo abandi bakinnyi muri iyi Mutarama kugira ngo izabe ikomeye mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona.

Hakim Kiwanuka yageze muri Villla SC muri Nzeri 2023, avuye muri Proline FC ndete yigeze kujya mu igerageza i Burayi.

Mu mwaka w’imikino ushize, yafashije Jogoo nk’uko Villa SC bayita, kwegukana Igikombe cya Shampiyona, by’akarusho atsinda mu mukino wa nyuma iyi kipe yatsinzemo NEC ibitego 2-0.

Kiwanuka ni umwe mu bakinnyi batatu Villa SC yagenderagaho mu busatirizi, aho yafatanyaga na Patrick Jonah Kakande ndetse na Charles Lwanga bita Neymar.

Amwe mu mashusho ya Hakim Kiwanuka wambara nimero 11 muri Villa SC

Hakim Kiwanuka yishimira yishimira igitego yatsinze u Burundi mu gushaka itike ya CHAN 2024
Kiwanuka ni umwe mu bakinnyi bari bakunzwe cyane n'abafana ba Villa SC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .