00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuva muri Cité i Kamembe kugera mu mahanga! Mukansanga yanditse amateka muri CAN y’Abagabo (Video)

Yanditswe na Akimana Erneste, Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 21 January 2022 saa 03:09
Yasuwe :

Ntabwo Amavubi ari mu Gikombe cya Afurika kiri kubera muri Cameroun, ariko ijambo Rwanda rikomeje kugarukwaho cyane hirya no hino ku Isi nyuma y’uko umusifuzikazi Mukansanga Salima Rhadia abaye umugore wa mbere ukoze amateka yo gusifura umukino w’iri rushanwa ry’abagabo kuri ubu riri kuba ku nshuro ya 33 kuva mu 1957.

Ku wa 18 Mutarama 2022 ni bwo uyu Munyarwandakazi yayoboye umukino usoza iyo mu Itsinda B wabereye kuri Stade Ahmadou Ahidjo i Yaoundé ubwo Zimbabwe yatsindaga Guinée ibitego 2-1.

Byabaye nyuma y’icyumweru kimwe na bwo akoze andi mateka yo kuba umusifuzikazi wa mbere wagaragaye ku mukino wa CAN y’Abagabo ubwo Guinée yatsindaga Malawi igitego 1-0 tariki ya 10 Mutarama 2022. Icyo gihe yari umusifuzi wa kane nk’uko byagenze ubwo Malawi yatsindaga Zimbabwe ibitego 2-1 tariki ya 14 Mutarama.

Mukansanga Salima ni umwe mu basifuzi 63 bari kuyobora imikino ya CAN 2021 muri Cameroun guhera tariki ya 9 Mutarama kugeza tariki ya 6 Gashyantare 2022, mu gihe ari we mugore rukumbi uri muri 24 bo hagati.

Abandi bagore bari gusifura muri iri rushanwa ni Carine Atemzabong wo muri Cameroun, Fatiha Jermoumi na Bouchra Karboubi bombi bo muri Maroc.

Bouchra Karboubi ari mu basifuzi bakoresha Ikoranabuhanga ry’Amashusho ryifashishwa mu Misifurire [VAR] naho Carine Atemzabong na Fatiha Jermoumi ni abasifuzi bo ku ruhande.

Ku mukino wahuje Guinée na Zimbabwe ku wa Kabiri, ikarita ya mbere Mukansanga yatanze mu Gikombe cya Afurika nk’umusifuzi wo hagati, ni iy’umuhondo yahaye Ibrahima Cissé wa Guinée ku munota wa 34.

Yatanze andi makarita ane y’umuhondo mu gice cya kabiri kuri Talbert Shumba, Kudakwashe Mahachi, Onismor Bhasera (ba Zimbabwe) ndetse no kuri Naby Keïta na Mamadou Kane ba Guinée.

Kapiteni wa Syli National, Naby Keïta, ntazakina umukino wa 1/8 kubera iyi karita y’umuhondo yahawe na Mukansanga ku munota wa mbere muri ine y’inyongera ubwo yaburaniraga bagenzi be.

Hari byinshi byaranze uyu mukino nk’aho Mukansanga yagiye guha ikarita umunyezamu Talbert Shumba ku munota wa 55, yisatse ku mufuka wo mu gituza arayibura, ariko ahita ayizanirwa na Mamadou Diallo wa Guinée wari uyitoraguye mu kibuga.

Kuri Mukansanga washimwe na benshi barimo umukobwa wa Perezida Kagame, Ange Kagame, n’Ikipe ya Paris Saint-Germain, ngo nta byinshi yabona abwira Abanyarwanda uretse kubashimira uburyo bamubaye hafi nk’uko yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na B&B FM ubwo yafatwaga n’ikiniga akarira.

Ati “Ndumva ntacyo navuga kirenze kubashimira kuko ni iby’agaciro cyane. Biranandenze [yahise arira]. Ndashimira buri Munyarwanda wese, na buri muntu wese wambaye hafi. Murakoze.”

Bamwe mu bakuranye ndetse n’abazi uyu musifuzi mpuzamahanga babwiye IGIHE ko izi zonzi yazitangiye akiri umukobwa w’umwangavu aho yasifuriraga basaza be ndetse n’amakipe y’abakuze kandi akabikura kuri se na we wakundaga cyane umupira w’amaguru birenze urugero.

Mahoro Haruna wiganye na Mukansanga, yavuze ko yari umukobwa ufite imbaduko cyane cyane wakundaga imikino kuko na we yakinaga umukino w’intoki wa Basketball.

Ati ”Salima ndamuzi neza ni umwana twareranywe kuva mu buto kuko twize no ku bigo byegeranye, nkabona afite inyota yo gukina.Twagiriye rimwe mu mashuri yisumbuye ndetse twiga no ku kigo kimwe aho yakinaga umukino w’intoki wa Basketball. Mukansanga ari mu bakobwa batinyutse mu gihe cyacu kuko abakobwa ntibakunda kwitabira imikino ariko we yaratinyukaga agakina.”

Mahoro yavuze ko bimushimishije kubona uyu mwari biganye ari gusifura ku rwego mpuzamahanga bikaba binateye ishema urungano, abavandimwe, abanya-Rusizi n’igihugu cyamubyaye.

Ngaboyaruti Fazili Claude wabaye umukinnyi mu makipe nka Simba FC, Espoir FC na Etincelles FC muri Shampiona y’u Rwanda, ni umuturanyi wa Mukansanga.

Yavuze ko biteye ishema kubona umwari baziranye kandi wo mu Karere ka Rusizi uzi imisifurire kuko yabasifuriga imikino y’abasore bari gukina ku kibuga cya Kamashagi, ndetse ngo abona baratinze kumuha ayo mahirwe.

Ati "Biteye ishema kubona umwana wacu ari gusifura. Ndamuzi kuva kera na twe yaradusifuriraga mu basore.Turishimye cyane ku buryo biduteye ishema kandi nkaba nsaba ko byanatinyura n’abandi ku buryo bajya no mu yindi mikino. Mbega biradushimishije”.

Nasor Saidi, ni musaza wa Salima. Yavuze ko kumubona asifura mu Gikombe cya Afurika cy’Abagabo biteye ishema ku muryango, ku Karere ka Rusizi ndetse n’igihugu kuko akabije inzozi ze.

Yongeyeho ko uyu murage wo gukunda imikino awukomora kuri se umubyara wakundaga iyi mikino ku buryo banajyanaga na se kureba umupira kuri stade zitandukanye.

Ati ”Navuga ko gukunda umupira abikomora kuri data kuko ari we wahagarariye amakipe menshi arimo nka Simba FC ndetse na Espoir FC. Salima rero yakundaga kuyana na we ndetse na we yatangiye gukina umupira w’intoki nyuma akajya ajya gusifura mu mikino y’abasore itandukanye, agenda azamuka”.

Ubwo Mukansanga yari mu kibuga i Yaoundé, umunyamakuru wa IGIHE yari yicaranye na musaza we i Rusizi.

Saidi yavuze ko ari kubona mushiki we ari kwitwara neza ku buryo ntaho atandukaniye n’abagabo basifura.

Ati ”Ndabona ari kwitawara neza ku buryo byantangaje. Ndabona ari kugerageza kimwe n’abagabo”.

Mukansanga asanzwe asifura imikino y’abagabo mu Rwanda irimo n’iya Shampiyona ndetse ni we wayoboye umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro uheruka gukinwa mu Rwanda ubwo AS Kigali yatsindaga Kiyovu Sports ibitego 2-1 mu mpeshyi ya 2019.

Si buri gihe u Rwanda rugira amahirwe yo kugira umusifuzi mu Gikombe cya Afurika kuko nko mu 2017, ntawitabiriye iri rushanwa ubwo ryari ryabereye muri Gabon.

Ubwo Igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba mu 2019 mu Misiri, nabwo u Rwanda rwari rufitemo umusifuzi umwe, ari we Hakizimana Louis usifura hagati mu kibuga.

Muri uyu mwaka wa 2022, u Rwanda rufite abasifuzi 17 mpuzamahanga bemewe na FIFA, barimo abagabo 11 (batanu basifura hagati) n’abagore batandatu barimo babiri basifura hagati.

Mukansanga w’imyaka 33 yize amashuri yisumbuye kuri Saint-Vincent de Paul i Musanze ndetse kuri ubu afite impamyabumenyi ya A0 mu buvuzi [umuforomokazi] yakuye muri Kaminuza y’Abadivantisite i Gitwe.

Avuga ko yakuze akunda gukina Baskteball ariko nyuma yo kubura amahirwe yo kuyikina birushijeho ubwo yari amaze gusoza amashuri yisumbuye, yagiye muri ruhago naho ntibyamuhira, ahitamo gukora ubusifuzi kuko yashakaga icyakomeza kumuhuza n’umukino akunda.

Mu 2007 ni bwo yatangiye gusifura, ariko ngo yahuye na byinshi bimuca intege birimo no kuba hari abakoraga uyu mwuga bahisemo kuwureka, ariko we ahitamo gukomeza kuko hari aho yashakaga kugera nubwo atari azi ko uyu munsi yaba ari mu bayoboye Igikombe cya Afurika cy’Abagabo.

Mukansanga ni umu-Islam udaterwa ikibazo no kwambara ikabutura cyangwa ngo abe yahisha umusatsi we nk’uko bigenda ku bandi basifuzikazi biganjemo abo mu bihugu by’Abarabu.

Mu 2012, Abanyarwandakazi babaye abasifuzi mpuzamahanga ba FIFA ari batanu, abo hagati babiri barimo na Mukansanga, abandi batatu ari abo ku mpande. Icyo gihe batangiye kubona imikino mpuzamahanga itandukanye.

Mukansanga yatangiye afite inshingano z’umusifuzi wa kane ndetse byasabye gutegereza imyaka ibiri kugira ngo asifure hagati ubwo Zambia yakinaga naTanzania mu 2014 mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika, ari bwo yitwaye neza bikamufungurira amarembo ku ruhando mpuzamahanga.

Guhera icyo gihe, yatangiye gusifura amarushanwa atandukanye arimo All Africa Games ya 2015 i Brazzaville na CECAFA y’abagore ya 2015 yabereye i Jinja muri Uganda.

Ku mukino Afurika y’Epfo yanganyijemo na Zambia ubusa ku busa mu Gikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 23 cyabereye mu Misiri mu Ugushyingo 2019, Mukansanga Salma yakoze amateka yo kuba umugore wa mbere wasifuye iri rushanwa ry’abagabo.

Mukansanga wari umaze kuba umugore wa kabiri uyoboye imikino ya CAF y’abagabo nyuma y’Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 17 cyabaye uwo mwaka, we n’Umunya-Maroc Fathia Jermoumi wari umwungiriza wa mbere, bashimiwe na Ahmad Ahmad wayoboraga CAF, aho yabasanze mu rwambariro akavuga ko uwo munsi ari uw’amateka ku mupira w’amaguru wa Afurika by’umwihariko mu misifurire.

Kwitwara neza mu marushanwa atandukanye byatumye Mukansanga Salma agirirwa icyizere cyo kuba mu basifuzi bayoboye Igikombe cya Afurika cy’Abagore cyabereye muri Cameroun mu 2016.

Mu 2018 yasifuye mu Gikombe cy’Isi cy’Abangavu batarengeje imyaka 17 cyabereye muri Uruguay. Harimo n’umukino wa ¼ wahuje u Budage na Canada.

Mu 2019, yasifuye Igikombe cy’Isi cy’Abagore cyabereye mu Bufaransa hagati ya tariki ya 7 Kamena n’iya 7 Nyakanga, ahava ajya mu Gikombe cya Afurika cy’Abagabo batarengeje imyaka 23 cyabereye mu Misiri mu Ugushyingo.

Mu mwaka ushize wa 2021, yakoze amateka yo kuba Umunyarwandakazi wa mbere wasifuye Imikino Olempike, ahereye ku wahuje Ubwami bw’u Bwongereza na Chili i Tokyo.

Aheruka kandi gutoranywa mu basifuzi umunani bo muri Afurika, bazatoranywamo abazasifura Igikombe cy’Isi cy’Abagore cya 2023 muri Nouvelle-Zélande.

Mu mpera za 2020, uyu musifuzi w’Umunyarwandakazi yatoranyijwe muri 20 babigize umwuga muri Afurika, bahawe amasezerano y’umwaka umwe na CAF.

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yatangaje ko abo basifuzi 20 babigize umwuga barimo abagabo 18 n’abagore babiri, bazajya bagenerwa umushahara n’amahugurwa abafasha gukomeza kuba ku rwego rwiza.

Mukansanga Salima ni we mugore rukumbi umaze gusifura umukino wa CAN y'Abagabo
Mukansanga yayoboye umukino Zimbabwe yatsinzemo Guinea ku wa Kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .