Muri uyu mukino wabereye kuri Stade Roumde Adjia y’i Garou, Ibirwa bya Comores byafunguye amazamu hakiri kare ku gitego cyinjijwe na El Fardou Ben Nabouhane ku munota wa kane.
Black Stars ya Ghana yasigaye ari abakinnyi 10 mu kibuga guhera ku munota wa 25 ubwo ikoranabuhanga ry’amashusho [VAR] ryagaragazaga ko Kapiteni wayo, André Ayew, yakiniye nabi umunyezamu Salim Ben Boina wasohotse gufata umupira bakagongana, ahabwa ikarita itukura.
Uyu munyezamu yakuwe mu kibuga ateruwe ku ngobyi nyuma yo kubabara cyane ndetse yahise asimburwa na Ali Ahamada witwaye neza muri uyu mukino nubwo yahamagawe nta kipe afite.
Ghana yasatiriye ishaka kwishyura, yatunguwe no gutsindwa igitego cya kabiri ku munota wa 61 ku mupira Ahmed Mogni yahawe na Ben Nabouhane.
Icyakora, ikipe y’umutoza Milovan Rajevic yabonye igitego cya mbere cyo kwishyura ku munota wa 64 cyinjijwe na Richmond Boakye mu gihe Alexander Djiku yatsinze icya kabiri ku munota wa 77.
Mu gihe abafana ba Ghana bibwiraga ko igiye gutsinda igitego cya gatatu, bagakomeza muri iri rushanwa baheruka kwegukana mu 1982, batsinzwe igitego cya gatatu na Ahmed Mogni ku munota wa 85.
Gutsindwa uyu mukino byatumye Black Stars isezererwa itarenze amatsinda, byaherukaga kuyibaho mu Gikombe cya Afurika cyo mu 2006.
Ibirwa bya Comores byayitsinze ni ubwa mbere byitabiriye Igikombe cya Afurika ndetse biri ku mwanya wa 132 ku Isi.
Muri iri tsinda, Maroc yazamutse ari iya mbere n’amanota arindwi nyuma yo kunganya ibitego 2-2 na Gabon yagize amanota atanu mu gihe Ibirwa bya Comores byasezerewe bifite amanota atatu.










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!