Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi, yavuze ko afite intego yo gushakira abafatanyabikorwa benshi iki kigo gishamikiye kuri Shampiyona ya Basketball muri Amerika no kwigisha ibihugu bya Afurika uburyo bishobora gufatira urugero ku Rwanda mu kuzamura ubukungu bwabyo nyuma yo kubona umusaruro rwakuye mu kwamamaza ubukerarugendo bwarwo.

Clare Akamanzi yabigarutseho mu kiganiro “In The Valley” yagiranye n’umunyamakuru Ibrahim Sagna, cyagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo ishingano nshya aheruka guhabwa muri NBA Africa n’impamvu u Rwanda, binyuze muri Visit Rwanda, rwakoresheje siporo mu kuzamura ubukungu bwarwo.

Mu mpera za 2023 ni bwo Clare Akamanzi yatangajwe nk’Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, inshingano yatangiye ku wa 23 Mutarama 2024.

Yavuze ko ari urugendo rushya, ariko bitagoye cyane kuko siporo ihuza inzego zitandukanye ku buryo bijya guhura n’ibyo yari asanzwe akoramo.

Ati “Kuri njye, ni urugendo rushya rw’ingenzi nyuma y’imyaka hafi 20 nkora mu ishoramari ry’ubukerarugendo n’abikorera ku giti cyabo, none ubu nkaba ngeze mu bikorera ku giti cyabo muri siporo. Njye mbona siporo ihuza ibyiciro bitandukanye kuko ihuza impano, imyidagaduro, umuco, imideli n’ibice bitandukanye by’ubukungu binyuze mu bufatanye. Ku banyamategeko, biroroha kuko byose ni ukubihuza binyuze mu mpapuro.”

Yongeyeho ko intego ya mbere afite ari ugushaka abafatanyabikorwa benshi, agashishikariza guverinoma z’ibihugu bitandukanye bya Afurika gushora muri siporo.

Ati “Intego yanjye ubu ni ugushaka abafatanyabikorwa bisumbuye bakorana n’iki kigo. Ndashaka kubona siporo iba mu by’ingenzi muri Afurika, guverinoma zishora muri siporo, impano zizamuka ku rwego rw’Isi binyuze muri NBA Africa na BAL, bikaba uruhurirane rw’impinduka ku mugabane.”

Yavuze kandi ko kuba nyuma y’imyaka itatu, irushwanwa rya Basketball Africa League ryarungutse Kalahari Conference [yakiniwe muri Afurika y’Epfo muri Werurwe], yiyongereye kuri Nile Conference na Sahara Conference, ari ibigaragaza ko riri kuzamuka ndetse ngo abafana barikurikira bari kwiyongera.

Umunyamakuru Ibrahim Sagna yavuze ko kimwe mu byazamuye ishoramari muri NBA harimo kuzamura amafaranga yinjizwa n’iyi Shampiyona ya Basketball muri Amerika, binyuze mu itangazamakuru, yongeraho ko muri Afurika iryo shoramari rikiri hasi.

Gusa, yavuze ko Clare Akamanzi n’u Rwanda bari mu babikoze binyuze mu bufatanye bwa Visit Rwanda n’amakipe ya Arsenal, PSG, Bayern Munich ndetse na BAL, mu gihe ibindi bihugu bya Afurika bitigeze bibitekereza.

Abajijwe aho byaturutse, Akamanzi yagize ati “Mbere na mbere twatekereje nk’igihugu uburyo twashyiraho agaciro, tukanahesha agaciro gashoboka ubukungu bwacu. Utekereje igihugu nk’u Rwanda icyo gihe, gito, kidafite umutungo kamere nka Diamant nk’uko bimeze ku bindi bihugu bya Afurika, twagombaga gushyiraho serivisi, tugahanga ibishya mu buryo tubikoramo. Uburyo twabikora bitandukanye, umwihariko wacu ibindi bihugu bidafite kuko si twe dufite ubukungu burenze, abantu benshi bize n’ibindi.”

Yongeyeho ko u Rwanda rwahisemo kwita ku bukerarugendo, rutekereza ku kwakira inama n’ibikorwa bitandukanye ndetse n’ikizatuma bikomeza kuhabera.

Ati “Twaravuze tuti tugiye kubaka ibikorwaremezo. Twabikoze ku bufatanye na NBA Africa, BAL, twubaka Arena ya Basketball, twaguye stade, kandi dutekereza ku bindi birimo Golf na Cricket. Twasanze kandi abantu bagomba koroherwa no kuza mu Rwanda, dukuraho viza. Ubu buri wese aho ari hose, ashobora kubyuka akajya mu Gihugu, akagisura, abona viza ahageze.”

Yakomeje agira ati “Nyuma yaho kandi twagombaga kumenyekana, twaribajije tuti ‘ese ni iki twakora gitandukanye kimenyekanisha igihugu? Ni aho twatangirije gahunda ya Visit Rwanda. Twasanze siporo ari imwe mu nzira zadufasha. Kubona Visit Rwanda ku myambaro y’amakipe no mu gituza cy’amakipe akina BAL byatunguye abantu n’Isi, ariko kuri twe byari byiza.”

Clare Akamanzi yayoboye RDB mbere yo kugirwa Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa

Akamanzi yavuze ko abantu batangiye kugira amatsiko yo kumenya u Rwanda, barukoraho ubushakashatsi, babona amakuru bifuza kandi atandukanye n’ayo bari bafite.

Nyuma yaho, ni bwo u Rwanda rwayobotse kwakira amarushanwa n’ibikorwa bikomeye birimo BAL, Inteko Rusange ya FIFA, Shampiyona y’Isi y’Amagare, bigira uruhare mu kwinjiriza igihugu.

Yongeyeho ko ashaka gukoresha ubwo bunararibonye yakuye mu Rwanda, akabusangiza ibindi bihugu kuko Umugabane wa Afurika ufite byinshi wasangiza abandi mu byiciro bitandukanye.

Ati “Nizera ko ubwo bunararibonye nabonye mu Rwanda, ari ikintu umuntu ashobora kwigana mu bindi bihugu, hari ibihugu bibikora nka Sénégal imaze igihe yakira BAL, Misiri ifite siporo ikomeye, ariko ntekereza ko uku kubaka ibikorwaremezo, kumenyekanisha ibyo ufite n’ibijyanye na viza nko ku Rwanda, indege itwara abantu, ni ibintu bishobora gukorwa mu bihugu byinshi bya Afurika. Muri uyu mwanya mushya mfite, nshobora kubisangiza ibindi bihugu byinshi kuko hari ibihamya ko igihugu gishobora kunguka, bikakizamurira izina.”

Gahunda ya Visit Rwanda yazamuye cyane ubukurerugendo bw’u Rwanda

Muri iki kiganiro, Clare Akamanzi yavuze ko u Rwanda rwahisemo kwirengagiza abarunenga, rwiha intego yo kuzamura ubukungu bwarwo binyuze mu bukerarugendo kandi kuri ubu byatanze umusaruro ugaragara.

Ati “Twe twanze kuguma muri iyo mitekerereze ko igihugu kitagira intego kubera abadashobora kubyumva. Hari byinshi uba ukirwana na byo ngo utere imbere birimo ubukene, ariko ibyo ntibyakubuza kugira intego. Twagombaga kandi kwigisha no kwereka Isi amahirwe arimo.”

“Icyo gihe twashakaga gukuba kabiri amafaranga twinjiza mu bukerarugendo, akava kuri miliyoni 400$, akajya kuri miliyoni 800$. Ntabwo byari kugerwaho dukoze ibintu bisanzwe, twatekereje gukora ibintu bishya, kandi siporo ni hamwe mu ho twatekereje.”

Yongeyeho ko mbere y’uko ava ku buyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) mu 2023, u Rwanda rwinjije miliyoni 620$, avuye kuri miliyoni 400$ mu bukerarugendo, kandi ayo asatira intego ya miliyoni 800$.

Ati “Ndizera neza ko intego nshya izarenga miliyari 1$ mu mafaranga yinjizwa n’ubukerarugendo. Ni ibintu mbona bishoboka, kandi siporo yabigizemo uruhare kuko kumenyekanisha Visit Rwanda muri siporo byafashije kubona abaza kureba inyamaswa no mu bikorwa bitandukanye. Mbere y’uko ngenda, ibikorwa n’inama u Rwanda rwakira byagize uruhare rwa 15% mu byinjira mu bukerarugendo kandi dusanga no kuzamuka bikagera kuri 50% bishoboka, ni ibintu tugomba gukomeza.”

Kuva mu myaka itandatu ishize, binyuze muri Visit Rwanda, u Rwanda rwagiranye ubufatanye n’amakipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa na Bayern Munich yo mu Budage, aho yose yamamaza ubukerarugendo bwarwo.

Rukorana kandi n’Irushanwa rya Basketball Africa League n’irya Africa Football League aho amakipe ayakina aba yambaye imyambaro iriho Visit Rwanda ndetse ibirango byayo bikagaragazwa ku bibuga.

Muri Mata 2024, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (RCB), cyatangaje ko mu 2023 ubu bwoko bw’ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni 95$ (arenga miliyari 122Frw), yavuye mu nama n’ibindi bikorwa bitandukanye igihugu cyakiriye muri uwo mwaka, angana n’izamuka rya 48% ugereranyije n’ayo urwego rw’ubukerarugendo bushingiye ku nama rwari rwinjije mu 2022.

Mu 2023, u Rwanda rwakiriye inama n’ibindi bikorwa 160, byitabiriwe n’abasaga ibihumbi 65 bavuye hirya no hino ku Isi.

Gahunda ya Visit Rwanda ni imwe mu zikomeje gutuma ubukerarugendo bw’u Rwanda butera imbere ndetse intego y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ni uko mu 2024 ruzinjiza miliyoni 800$ zivuye muri urwo rwego.

Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi, yavuze ko azashishikariza ibihugu bya Afurika gushora muri siporo nyuma yo kubona ibihamya by'uko byatanze umusaruro mu Rwanda
Muri Werurwe 2024, Ikigo cy’itangazamakuru Forbes cyahaye Clare Akamanzi igihembo cyo kuba yarabaye umusemburo w’ishoramari ku Mugabane wa Afurika
Banner 1

Inkuru Ziheruka