Rembert ni umukinnyi w’imyaka 34 ukina nka Point Guard akaba ari umwe mu beza City Oilers yari ifite mu mukino ya BAL, aho yakinaga muri Nile Conference yaberaga i Cairo mu Misiri.
Mbere yo kwerekeza i Bugande, Rembert yakiniga mu ikipe ya Kalleh Mazandaran yo muri Iran. Si aho gusa, uyu mukinnyi amenyereye Umugabane wa Afurika kuko yanyuze muri Libya mu ikipe ya Al Ahli Benghazi.
UGB ntabwo yitwaye neza mu mikino ibanza ya shampiyona kuko yasoreje ku mwanya wa karindwi mu makipe 10. Ibi nibyo byatumye ikomeje kwiyubaka bikomeye cyane.
Rembert yagiye muri iyi kipe nyuma y’iminsi mike inaguze Umunya-Montenegro, Nemanja Milošević wakinaga muri GGMT Vienna yo mu Cyiciro cya Mbere muri Autriche.
UGB ni imwe mu makipe amaze igihe muri Shampiyona y’u Rwanda ariko uyu mwaka yatangiye gushyiramo imbaraga nyinshi nyuma yo kwinjira mu mikoranire na Bruce Melodie ndetse na Coach Gaël bivugwa ko bayishyiramo amafaranga.