Ruta ari gukina umwaka we wa mbere mu Ikipe y’Ingabo yagezemo avuye muri Canada aho yafatanyaga amasomo no gukina Basketball.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Chris Ruta yagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo ubuzima bwe bwite, urugendo rwe ndetse n’inzozi afite muri uyu mukino ukomeje gukuza igikundiro mu Rwanda.
Chris Ruta ni muntu ki?
Abantu benshi bakunze kumbaza niba ndi Umunyarwanda ariko ndi we. Navukiye inaha i Kigali, ndanaharererwa. Ninjye mukinnyi muto muri APR BBC kuko mfite imyaka 23.
Watangiye gukina Basketball ryari?
Natangiye gukina Basketball mu 2016 ngeze muri Canada. Natangiriye mu mashuri yisumbuye nkomeza kuzamuka ubu ndi gukina umwaka wanjye wa mbere nk’uwabigize umwuga.
Ni ubuzima butandukanye cyane kuko burenga gukina Basketball gusa ahubwo ugatangira kubifata nk’akazi gasanzwe. Ndabyuka nkajya mu myitozo, nkakina imikino, muri make ni akazi gasanzwe nk’uko abandi bakabyukiramo.
Ni iki kiri gufasha APR BBC kwitwara neza?
Icya mbere turi ikipe yifitiye icyizere, turi hamwe n’abatoza. Twese turi mu murongo umwe twiteguye neza.
Muri BAL rero, Abanyarwanda batugirire icyizere kuko ndacyeka igihe twatangiriye imyiteguro nta yindi kipe (yo mu Rwanda) yabikoze. Ndacyeka turi gutanga ibimenyetso. Turashaka kuyitwara cyane ko n’imikino ya nyuma tuzayakira i Kigali rero ntabwo tuzatahira kwakira gusa.
Shampiyona y’u Rwanda ubona iri ku ruhe rwego?
Irashimishije pe. Ni Shampiyona iri gukura, iri kujya ku rwego rwiza. Mfite amatsiko yo kuzabona aho izaba igeze mu myaka itanu iri imbere.
Navuga ko benshi mu bakinnyi beza bayirimo dukinana muri APR BBC nka Adonis Filer, Ntore Habimana, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, Bush Wamukota ndetse n’abandi.
Dusobanurire ku mahugurwa benshi mu bakinnyi ba APR BBC muri gutegura muri iyi minsi?
Kera ndi muto hano mu Rwanda abana benshi twakinaga umupira w’amaguru. Ngarutse rero nifuzaga ko twateza imbere na Basketball kuko naje gusanga nyikunda ariko ubwo nari hano ntabwo nabonye amahirwe yo kubibona.
Impamvu nakoze ariya mahugurwa rero kwari ugushishikariza abana bakiri bato gukina Basketball ariko muri rusange tunabereka ko hari indi mikino bagerageza.
Igishimishije cyane biri kwaguka kuko abana b’iki gihe bafite amahirwe yo kugera ku mikino itandukanye bityo bakihitiramo. Ikindi ni ugusabana nabo tubabera urugero rw’ibishoboka.
Ruta ni umusore udakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane. Mu mwanya w’ikiruhuko akunda kumarana igihe kinini n’umuryango we ndetse no kumva umuziki.
Ni ubwo yakuze aconga ruhago, avuga ko atakibasha kuyikurikirana cyane kuko Basketball yamwigaruriye. Ni umukunzi wa Los Angeles Lakers yo muri NBA kubera imikinire yayo ndetse no kuba afata LeBron James nk’icyitegererezo.