Aya makipe yombi ahuriye mu itsinda ryiswe Sahara Conference rizakinira muri Sénégal kuva tariki 4 kugeza 12 Gicurasi 2024. Yiyongeraho kandi AS Douanes yageze ku mukino wa nyuma mu irushanwa riheruka ndetse na Rivers Hoopers yo muri Nigeria iryitabiriye ku nshuro ya mbere.
Bitandukanye n’imyaka ishize, kuri iyi nshuro hazakinwa imikino ibanza n’iyo kwishyura. Mu mukino wa mbere APR BBC izahura na US Monastir tariki 4 Gicurasi, bukeye bwaho ikurikizeho Rivers Hoopers, ku ya 7 Gicurasi izakine na AS Douanes.
Imikino yo kwishyura n’ubundi izakurikirana nk’ibanza, aho uwa nyuma uteganyijwe tariki 12 Gicurasi 2024.
Kuri iyi nshuro amatsinda yagizwe atatu ariyo Kalahari, Nile na Sahara ndetse n’imikino ya nyuma izabera i Kigali.
Amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda izabona itike y’imikino ya nyuma, mu gihe andi abiri azava mu mikino ya kamarampaka yose izabera i Kigali, tariki 24 Gicurasi kugeza 1 Kamena 2024 ubwo hazaba hamenyekana ikipe izasimbura Al Ahly yegukanye igikombe giheruka cyangwa se ikacyisubiza.
Mu rwego rwo kwitegura neza iyi mikino, Ikipe y’Ingabo yaguze abakinnyi benshi nka Adonis Filer, Dario Hunt, Zion Styles, Noel Abadiah, Abdullah Ahmed na Chris Ruta. Aba biyongeraho abanyarwanda beza nka Nshobozwabyosenumukiza Jean Wilson, Ntore Habimana, William Robeyns n’abandi.
Biteganyijwe ko APR BBC izerekeza i Dakar muri Sénégal ku Cyumweru, tariki 28 Mata 2024.