00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yamfashije wa GS Marie Reine Rwaza yavuze uko ahuza kuba ‘Animatrice’ no gukinana n’abanyeshuri mu ikipe

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 4 November 2024 saa 11:47
Yasuwe :

Ntabwo bikunze kubaho ko abagize ikipe y’ikigo cy’amashuri usangamo umwe mu bayobozi ariko Yamfashije Chantal usanzwe ari ‘animatrice’ muri Groupe Scolaire Marie Reine Rwaza we yarabirenze aba umukinnyi wayo wa Basketball kandi ni umwe mu bitwara neza.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, Yamfashije yakomoje ku buryo afatanya akazi ke no gukinira ikipe y’ikigo.

Yagize ati “Nta kigoye kirimo kuko mbabwira ko iyo turi mu kibuga twese tuba turi abakinnyi ariko iyo dusubiye mu kigo wambara impuzankano nanjye nkajya mu kazi. Iyo tuvuye mu kibuga, imishyikirano mfitanye na bo iba yarangiye nkajya mu kazi.”

Yakomeje avuga ko abana batabyitwaza ngo bamusuzugure kuko bahurira mu kibuga cyane ko bitonda bityo bamwubaha.

Groupe Scolaire Marie Reine Rwaza ni ikipe yagize umwaka mwiza cyane kuko yabonetse muri ane ya mbere muri Shampiyona biyihesha gukina n’Imikino ya Kamarampaka (Playoffs).

Yamfashije avuga ko uyu musaruro mwiza bahukesha kwigirira icyizere ndetse no gushyigikirwa n’ubuyobozi.

Ati “Umwaka ushize twari dufite umukinnyi bita Uwimpuhwe Henriette twari duhanze amaso ngo ni we uzajya udutsindira. Amaze kugenda twavuze ko twese tugomba gukora buri wese agafata inshingano, niba waratsindaga amanota abiri byibura akaba 10 twese dushyira hamwe dufata ishingano.”

Yakomeje agira ati “Iyo dushaka abakinnyi dufata impande zose hari abo tuzana bakiga iwacu n’abanyeshuri basanzwe iyo abishaka turamutoza agakina, ubuyobozi bwo buradushyigikira cyane.”

Yamfashije avuga ko kuba mu Cyiciro cya Mbere bibasaba gukora cyane ariko bitabuza abanyeshuri gukurikira amasomo.

Ati “Imyitozo ntabwo ibangamira amasomo kuko dukora isaha imwe n’igice amasomo arangiye ariko iyo amarushanwa yegereje tuzindukira muri mucaka saa Kumi n’Imwe za mu gitondo.”

Groupe Scolaire Marie Reine Rwaza imaze imyaka ibiri igaragaza imbaraga zikomeye muri Shampiyona kuko mu 2023 Uwimpuhwe Henriette yabaye umukinnyi watsinze amanota menshi.

Mu 2024, Nibishaka Brigitte n’umutoza wayo Byukusenge Xavier babaye abeza b’umwaka muri Shampiyona.

Yamfashije akomeza agira ati “Ni icyizere twifitemo kumva ko buri kimwe twagishobora. Ni uko bahemba bake n’aho ubundi twahembwa turi benshi kuko nk’ubu nabaye uwambura imipira neza (Best Stealer).”

Yamfashije Chantal akinira GS Marie Reine Rwaza asanzwe abereye animatrice
Yamfashije ni umwe mu bakinnyi beza ba GS Marie Reine Rwaza
GS Marie Reine Rwaza yakinnye Imikino ya Kamarampaka muri Shamiyona ya 2024

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .