Iyi mikino ya nyuma ya ¼ yabaye mu rukerera rwo ku wa Kane, tariki ya 12 Ukuboza 2024.
Umukino wa Rockets na Warriors wari utegerejwe cyane kuko ari imwe mu zahabwaga amahirwe yo kwegukana iki gikombe.
Uyu mukino watangiranye imbaduko, amakipe yombi atsindana, agace ka mbere karangira Rockets iyoboye n’amanota 20 kuri 18 ya Warriors.
Alperen Şengün na Jabari Smith Jr bakomeje gufasha Rockets gutsinda amanota menshi no kuyobora umukino. Igice cya mbere cyarangiye, Houston Rockets iyoboye umukino n’amanota 44 kuri 37 ya Warriors.
Warriors yagiye mu gace ka gatatu yiminjiriyemo agafu, Jonathan Kuminga na Stephen Curry batsinda amanota menshi. Aka gace karangiye, iyi kipe yigaranzuye Rockets, iyobora umukino n’amanota 69 kuri 68.
Agace ka nyuma kari injyanamuntu n’imibare myinshi, umukino wakomeje kwegerana cyane, Jalen Green atsinda amanota menshi. Umukino warangiye, Houston Rockets yatsinze Golden State Warriors amanota 91-90 igera muri ½.
Undi mukino wabaye, Atlanta Hawks yatsinze New York Knicks amanota 108-100.
Imikino ya ½ izakinwa mu mpera z’icyumweru, Milwaukee Bucks izakira Atlanta Hawks ku wa Gatandatu, saa 23:30, mu gihe ku Cyumweru saa 03:30 Oklahoma City Thunder izakina na Houston Rockets.
Umukino wa nyuma uteganyijwe tariki ya 18 Ukuboza 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!