00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urugendo rw’imyaka 28 yo kwiyubaka kwa Basketball y’u Rwanda yashegeshwe na Jenoside

Yanditswe na Mihigo Saddam
Kuya 9 April 2022 saa 07:29
Yasuwe :

Imyaka 28 irashize abarenga miliyoni imwe baburiye ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Mu bishwe muri iki gihe cy’iminsi 100 barimo abari abanyamuryango, abafana n’abandi bari bafite aho bahurira n’umukino w’intoki wa Basketball.

Ihagarikwa rya Jenoside ryakurikiwe no kubaka igihugu cyari cyashegeshwe mu mfuruka zacyo zose.

Siporo by’umwihariko iri mu ntwaro zifashishijwe mu kongera kubaka ubumwe mu Banyarwanda no kubagaruramo icyizere. Yagaruye ubuzima, abantu barongera barasabana.

Basketball iri mu mikino yashegeshwe cyane na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kugeza ubu hamaze kubarurwa abagera kuri 30 barimo abakinnyi, abatoza, abayobozi n’abafana bishwe muri Jenoside.

Nyuma y’imyaka 28 hari intambwe yatewe mu iterambere rya Basketball. Mu myaka umunani yakurikiye ni bwo hatangiye kugaragara ko hari icyizere cy’uko ubuzima bwa Basketball buzongera kuboneka.

Kuri ubu havutse amakipe mashya arimo n’akomeye nka REG BBC na Patriots BBC, ari ku isonga mu aserukira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga ndetse akitwara neza.

Ibikorwaremezo byariyongereye binagera ku gasongero ubwo hubakwaga Kigali Arena, inyubako y’imikino n’imyidagaduro yakira abafana 10.000 bicaye neza.

Uko imyaka yicuma, abakinnyi bazamuye urwego rw’imibereho bijyanye no kuba bakinira amakipe afite amikoro ava mu baterankunga batandukanye harimo n’abarihiwe amashuri biciye mu gukina basketball.

REG BBC na Patriots BBC ziri mu makipe yavutse mu myaka itandatu ishize. Ni zo ziyoboye Basketball y'u Rwanda

  Espoir BBC yabuze benshi muri Jenoside kurusha andi makipe, yagaruye ubuzima mbere

Mu mibare iheruka gushyirwa ahabona n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), hakozwe urutonde rw’abanyamuryango 30 baryo bishwe muri Jenoside. Muri abo, 18 bari abanyamuryango ba Espoir Basketball Club.

Espoir BBC yabuze imbaraga mu gihe cya Jenoside ntabwo byayitwaye imyaka myinshi kugira ngo itware Igikombe cya Shampiyona kuko icya mbere yagitwaye mu 2003, imyaka icyenda nyuma ya Jenoside.

Nyuma yo kugitwara, Espoir BBC ntiyadohotse ku murava no kwigarurira ikuzo kuko yanatwaye shampiyona ebyiri zakurikiye (2004 na 2005) mbere y’uko APR Basketball Club itwara shampiyona eshatu zakurikiye (2006, 2007, 2008).

Espoir BBC nk’ikipe yari mu rugamba rwo kwiyubaka, yakomeje kubaho ihatana n’andi makipe inagera ku rwego rwo gutangira kuzamura abana b’Abanyarwanda bafite impano bityo ikaba yabatanga mu yandi makipe banafatiye runini magingo aya.

Bamwe mu bakinnyi bakomeye muri iyi minsi bazamuriye urwego muri Espoir BBC barimo Shyaka Olivier ukinira REG BBC akaba na Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda; Mugabe Aristide ukinira Patriots BBC; Niyonkuru Pascal “Kaceka” wa APR BBC; Kubanatubane Jean Philippe wa APR BBC; Kazeneza Emile Galois ukina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kubwimana Kazingufu Ally wa APR BBC n’abandi.

Muri uko kubaka ikipe ishingiye ku bana b’Abanyarwanda barimo n’abarokotse Jenoside nka Mugabe Aristide, byatanze umusaruro kuko mu 2014, iyi kipe yatwaye igikombe cya shampiyona habura imikino ibiri ngo irangire bijyanye n’ikinyuranyo cy’amanota yari yizigamye.

Kugeza ubu nyuma y’imyaka 28 ibuze abatari bake, Espoir BBC ni imwe mu makipe ahamye mu marushanwa ategurwa na FERWABA ikaba inafite umwihariko wo kugaragaza abakinnyi bafite impano bitabazwa n’amakipe afite amikoro yisumbuyeho.

  Amakipe mashya yaravutse! Amaze kuba inkorokoro

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, muri Basketball havutse amakipe atariho mbere. Amwe mu makipe yavutse arimo ahagarariye andi haba mu marushanwa y’imbere mu gihugu n’ayo ku rwego mpuzamahanga.

Muri iyi myaka 28 ni bwo havutse ikipe ya Patriots BBC, yabonye izuba mu 2015 ariko imaze kugwiza abakunzi benshi. Ifite ibikombe bitatu bya shampiyona birimo icyo iheruka mu 2020.

Patriots BBC ni yo kipe yakoze amateka yo kwitabira Basketball Africa League (BAL) bwa mbere ihagarariye u Rwanda. Iri rushanwa ryatangirijwe bwa mbere muri Kigali Arena, ahakiniwe imikino yaryo ya nyuma.

Nyuma y’iyi kipe, havutse REG BBC, ikipe ya Sosiyete y’Igihugu ishinzwe Ingufu. Yashinzwe mu 2016 ndetse igeze ku rwego rwo guhagararira u Rwanda mu mikino ya BAL 2022 izabera mu Rwanda muri Gicurasi 2022.

Uretse aya makipe kandi arimo RP-IPRC Kigali (abagabo), RP-IPRC Huye (abagore n’abagabo), The Hoops Rwanda (abagore n’abagabo), UGB, REG Women Basketball Club, RP-IPRC Musanze (abagabo) n’andi, yarashinzwe ahanini bigendanye n’icyizere cyari gihari cy’uko umukino watangiye kuryohera abawukurikira.

Perezida Kagame yakiriye Patriots BBC nyuma yo kwitwara neza muri BAL ikagera muri 1/2 cya BAL yabereye mu Rwanda mu 2021

  Ibikorwaremezo bifasha iterambere rya Basketball byariyongereye

Kimwe mu bituma umukino runaka utera imbere harimo ibikorwaremezo ahanini bishingira ku bibuga na stade ushobora gukinirwaho yaba mu myitozo n’imikino y’amarushanwa.

Kuri Basketball ni bwo hubatswe ibibuga bitandukanye mu bigo by’amashuri, ibya leta n’ibibuga rusange byubatswe n’imiryango mpuzamahanga.

Bimwe mu bibuga byubatswe biberaho imyitozo n’amarushanwa birimo Club Rafiki i Nyamirambo, RP-IPRC Kigali, RP-IPRC Huye ndetse n’ibibuga biri hanze ya Stade Amahoro.

  U Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga

Mu 1977, u Rwanda rwakiriwe mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball ku Isi (FIBA). Kuva ubwo rwahise rwemererwa gutangira kwitabira amarushanwa ritegura.

Itike ya mbere yo gukina Igikombe cya Afurika cy’Ibihugu cyarubonye mu 2007, icyo gihe cyabereye muri Angola; u Rwanda rwasoje ku mwanya wa 12.

Mu 2009, u Rwanda rwitabiriye iri rushanwa muri Libya. Angola yatwaye igikombe, u Rwanda rusoza ku mwanya wa cyenda.

Mu 2011 nabwo u Rwanda rwabonye itike y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Madagascar. Icyo gihe Tunisia yatwaye igikombe, u Rwanda rusoreza ku mwanya wa 12.

Mu 2013 kandi u Rwanda rwabonye itike y’Igikombe cya Afurika cyakiniwe muri Côte d’Ivoire. Angola ni yo yagitwaye, u Rwanda rusoreza ku mwanya wa cumi.

Umwaka wa 2015 ntiwahiriye u Rwanda kuko rutitabiriye imikino ya nyuma y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia kikegukanwa na Nigeria.

Mu 2017, u Rwanda rwongeye kubona itike ndetse irushanwa riheruka mu 2021 ryabereye mu Rwanda, rwasoje ku mwanya wa 10. Tunisia ni yo yegukanye igikombe.

Uretse kwitabira amarushanwa y’Igikombe cya Afurika mu cyiciro cy’abagabo, nyuma ya Jenoside ni nabwo u Rwanda rwatangiye kwitabira imikino Nyafurika y’ingimbi n’abangavu no kubona itike y’Igikombe cya Afurika mu bagore (Senior Women Category).

Mu 2007 ni bwo u Rwanda rwagize ikipe z’abato mu gihe mu 2009 aribwo rwabonye itike y’Igikombe cya Afurika mu cyiciro cy’abagore, baherukayo mu 2011.

Ikipe y'Igihugu muri Basketball imaze kubaka ubudahangarwa ndetse yitabira imikino itandukanye ku ruhando mpuzamahanga

  U Rwanda mu nzira zo kuba Igicumbi cya Siporo

Uko umukino wagiye wiyubaka nyuma ya Jenoside hanategurwa amarushanwa yo kwibuka abari bawurimo bazize uko bavutse, byageze ku rwego rushimwa n’amahanga bituma Ishyirahamwe rya Basketball muri Afurika (FIVB) ritanga uburenganzira bw’uko u Rwanda rwatangira kwakira amwe mu marushanwa akomeye.

Aya marushanwa arimo Igikombe cya Afurika cyabereye muri Kigali Arena. Ni irushanwa ryaberaga bwa mbere Munsi y’Ubutayu bwa Sahara. Irushanwa ryakinwe ku wa 24 Kanama-5 Nzeri 2021, ryegukanywe na Tunisia.

Mu 2016, u Rwanda rwakiriye irushanwa Nyafurika ry’ingimbi zitarengeje imyaka 18 ryatwawe na Angola mbere y’uko kandi rwakira iry’abangavu batarengeje imyaka 16 mu 2019, ryatwawe na Mali itsinze Misiri ku mukino wa nyuma.

U Rwanda kandi rwakiriye imikino y’Akarere ka Gatanu mu Bangavu batarengeje imyaka 16 mu 2018 n’iy’Abagore mu 2021.

Muri gahunda yo kwakira amarushanwa kandi ntabwo byarangiriye mu kwakira imikino y’igikombe cya Afurika nk’urwego ruruta izindi muri Basketball ya Afurika, u Rwanda rwakiriye imikino ya nyuma ya BAL 2020 nk’irushanwa rishya.

U Rwanda kandi ruzakomeza kwakira imikino ya nyuma y’iri rushanwa kuzageza mu 2023. Biteganyijwe ko imikino ya nyuma y’iri rushanwa izabera i Kigali muri Gicurasi 2022.

Ikipe y'Igihugu y'Abagore muri Basketball yitabiriye Irushanwa ry'Igikombe cya Afurika mu 2021
Basketball iri mu mikino irebwa n'abafana benshi muri Kigali Arena

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .