Urugamba rugeze mu mahina hagati ya REG BBC, Kepler BBC na Espoir BBC zikomeje guhatanira uyu mwanya.
Mu mpera z’icyumweru, Kepler BBC iri gukina umwaka wa mbere mu Cyiciro cya Mbere yabonye intsinzi ikomeye ubwo yatsindaga UGB amanota 80-75 ihita ifata umwanya wa gatatu. Yawukuyeho REG BBC yaherukaga gutsindwa na APR BBC amanota 77-75.
Kugeza ubu, biragaragara ko APR BBC na Patriots BBC zizafata imyanya ibiri ya mbere, mu gihe REG, Kepler na Espoir zigomba kwishakamo ebyiri zizazikurikira.
Urugamba rugeze mu mahina hagati ya Kepler, REG na Espoir ariko umukino utaha ugomba kuzabisobanura kuko iyi kipe ya kaminuza izacakirana na REG BBC mu mukino utaha.
Icyakora umupira uri mu biganza by’Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu kuko izahura n’aya makipe bahanganye haba Kepler BBC ndetse na Espoir BBC. Gusa iyi kipe izasoza shampiyona ihura na mukeba Patriots BBC tariki ya 7 Nzeri 2024.
Kepler BBC isigaranye umukino izahuramo na REG BBC, mu gihe Espoir BBC isigaje gukina na UGB tariki ya 31 Kanama ndetse na REG tariki ya 4 Nzeri 2024.
Uretse aba, hari kandi urugamba rwo guhatanira umwanya wa mbere, aho APR BBC ikomeje kuwicaraho nyuma yo gutsinda Tigers BBC amanota 102-62.
Umukino umwe Ikipe y’Ingabo isigaje izawukina na Patriots BBC tariki ya 4 Nzeri 2024, mu gihe indi isigaje uyu ndetse ni uwa REG BBC uzasoza shampiyona tariki 7 Nzeri 2024.
Amakipe ya Inspired Generation na Kigali Titans yo yamaze kumanuka mu Cyiciro cya Kabiri.
Kugeza ubu ku rutonde rwa shampiyona, APR BBC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 33, ikurikiwe na Patriots BBC ifite 30 n’imikino ibiri y’ibirarane.
Kepler BBC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 27 ndetse na REG BBC ya kane n’amanota 26 inganya na Tigers ya gatanu.
Amakipe ane ya mbere abona itike yo gukina Imikino ya Kamarampaka ari nayo itanga uwegukana Igikombe cya Shampiyona. Iyi mikino iteganyijwe gutangira tariki ya 13 Nzeri 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!