Umwambaro Obama yakinanaga Basketball mu mashuri yisumbuye wagurishijwe asaga miliyoni 109 Frw

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 19 Kanama 2019 saa 02:42
Yasuwe :
0 0

Umwambaro bivugwa ko wambarwaga n’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, ubwo yabaga akina Basketball mu mashuri yisumbuye, wagurishijwe ibihumbi $120 muri cyamunara yabereye mu Mujyi wa Dallas ku wa Gatandatu.

Heritage Auctions yagurishije uyu mwambaro Obama yambaraga akina Basketball ubwo yigaga mu ishuri ryisumbuye ryo muri Honolulu yahawe ibihumbi $120 ni ukuvuga agera kuri miliyoni 109, 405,800 Frw.

Umunyamerika usanzwe ugura imyambaro ya siporo wawuguze ku wa 17 Kanama 2019 ntiyigeze ashaka ko amenyekana nk’uko byatangajwe n’iyi Heritage Auctions yawumugurishije.

Iyi nzu ya cyamunara ya ‘Heritage Auctions’ yahawe uyu mwambaro na Peter Noble wigaga imyaka itatu inyuma ya Obama mu ishuri rya Punahou, aho yavuze ko yambaraga iyi nimero hagati ya 1978-79.

Noble kuri ubu ufite imyaka 55 aho aba muri Seattle, yavuze ko ubwo yawutoraguraga bari bagiye kuwushyira mu yindi myanda.

Nyuma y’umwaka umwe ni bwo yabonye ifoto iriho Obama yambaye umwambaro wa nimero 23 ubwo yari ku ishuri.

Noble avuga ko igice cy’amafaranga yaguzwe uyu mwambaro azahabwa ishuri rya Punaho we na Obama bizeho.

Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni umukunzi ukomeye w'umukino wa Basketball
Umwambaro Obama yakinanaga Basketball mu mashuri yisumbuye wagurishijwe asaga miliyoni 109 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza