Yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru kibanziriza iyi mikino izabera i Kigali.
Kuva tariki 21-28 Gicurasi 2022, muri Kigali Arena hazabera irushanwa ry’imikino ya nyuma ya BAL, rihuza amakipe ahiga andi muri Afurika.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Mata 2022 nibwo hamenyekanye amakipe ane azakina imikino ya nyuma ya BAL izabera muri Kigali Arena.
Umuyobozi wa Basketball Africa League (BAL), Amadou Gallo Fall, yatangaje ko gufatanya na RDB binyuze muri Visit Rwanda, byatumye urwego rwa Basketball muri Afurika ruzamuka.
Fall yashimangiye ko ubu bufatanye ari imbarutso yafasha iterambere ry’umugabane nk’uko u Rwanda rukomeza guhiga ibindi bihugu mu bukerarugendo.
Ati “Nk’uko twitegura kujya mu bwiza bwa Kigali Arena gukina umwaka wacu wa kabiri wa BAL, kubana na RDB, Visit Rwanda bitugarura mu kwizera ko siporo by’umwihariko Basketball yaba kimwe mu bizamura
ubukungu bw’umugabane.”
Umwaka wa mbere wa BAL wabaye mwiza mu bukerarugendo ndetse unatanga ishusho y’uko Afurika iri gutera imbere mu ruganda rwa siporo.
BAL 2020 yakinwe mu 2021 yasize ibihangange mu ruganda rwa Basketball
bisuye u Rwanda bikaba ari nako byitezwe uyu mwaka kuva kuwa 21-28 Gicurasi 2022.
Urugendo rw’uyu mwaka rwatangiye muri Werurwe i Dakar muri Sénégal rukomereza i Caïro mu Misiri mbere yo kuzasoreza mu Rwanda muri Gicurasi.
Muri urwo rugendo, biciye mu bufatanye RDB ifitanye na BAL, Visit Rwanda iba igaragazwa cyane kugira ngo Isi yose imenye ibyiza by’u Rwanda.
Uyu mwaka kandi biteganyijwe ko BAL na RDB bazagirana imikoranire ijyanye n’iterambere rya Basketball y’abato na sosiyete rusange.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri, Albert Kalisa, yatangaje ko Siporo n’ubukerarugendo ari ingirakamaro ku Banyarwanda mu nzego zose.
Yagize ati “Siporo n’ubukerarugendo ni ingirakamaro ku Banyarwanda bose, mu ngeri zose. Dufite inshingano zo gutuma u Rwanda rukomeza kuba ku isonga mu bikorwa bya siporo.”
Mu irushanwa ry’uyu mwaka, u Rwanda ruzaba ruhagarariwe na REG Basketball Club kuko ubwo riheruka harimo Patriots Basketball Club yasoje ari iya kane.
Amakipe ane ya mbere yavuye muri Nile Conference ni Zamalek (Misiri), Petro de Luanda (Angola), Cape Towns Tigers (Afurika y’Epfo) na FAP (Forces Armées et Police Basketball) yo muri Cameron.
Andi makipe ane yaboneye itike muri Sahara Conference ni REG BBC
(Rwanda), US Monastir (Tunisie), Seydou Lygacy Club (Guinée) na AS
Salé (Maroc).
Irushanwa rya BAL riheruka ryatwawe na Zamalek (Misiri) itsinze US Monastir (Tunisie) ku mukino wa nyuma amanota 76-63.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!