Uyu mutoza yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na B&B FM. Umwaka ushize, APR BBC ntiyarenze umutaru muri BAL yari yitabiriye ku nshuro ya mbere. Abajijwe icyo bakosoye uyu mwaka, kizatuma kuri iyi nshuro bitwara neza, Maye yagaraje impamvu zitandukanye.
Yagize ati “Ubushize nk’ikipe ntabwo twari beza, ntabwo twihutaga ariko niba mubibona uyu mwaka buri mukinnyi yaza agatsinda amanota 20. Dufite uburyo bwinshi bw’imikinire, turihuta, rero ntekereza ko ibyo biduha amahirwe menshi yo gutsinda umukino.”
Yakomeje agira ati “Ikindi biduha abakinnyi benshi bo kugenderaho, kuko uwakinnye iminota 30 uyu munsi ntabwo ari yo akina ejo. Ntekereza ko ubwo bwumvane buzadufasha kugira ikipe nziza no kwitwara neza.”
Mu rwego rwo kwitegura neza iri rushanwa, Ikipe y’Ingabo yaguze Jordan Mcrae watwaranye NBA na Cleveland Cavaliers mu 2016 na Nobel Boungou-Colo usanzwe ukina mu Bufaransa.
James Maye yakomeje avuga ko ubuhanga n’ubunararibonye bw’aba bakinnyi buzafasha ikipe.
Ati “Mcrae naramutoje muri Wizards. Ni umukinnyi ufite impano ikomeye, uzi gutsinda cyane. Nobel nawe avuye i Burayi bose ni abakinnyi beza cyane ku bwenge bwabo bwa Basketball.”
Yakomeje agira ati “Ubunararibonye n’ubuyobozi bwabo buzadufasha cyane kuko bakinnye imikino myinshi ikomeye no ku bibuga binini. Ntekereza ibyo bizafasha abakinnyi bacu bakiri bato nka Diarra n’abandi.”
APR BBC ntiratsindwa mu mikino 12 ya Shampiyona imaze gukina. Abajijwe niba aya makipe ari kumufasha kwitegura neza iri rushanwa, cyane ko bigaragara ko ayarusha, yavuze ko buri imwe izana ibitandukanye bityo bizabafasha cyane.
Iyi kipe ihagarariye u Rwanda izakinira muri Nile Conference izabera i Kigali kuva tariki ya 17 kugeza ku ya 25 Gicurasi 2025.
Izaba ihanganye na Al Ahli Tripoli yo muri Libya, Made by Basketball (MBB) yo muri Afurika y’Epfo ndetse na Nairobi City Thunder yo muri Kenya.
Andi matsinda azakinira muri Maroc na Sénégal, mu gihe imikino ya nyuma izabera muri Afurika y’Epfo muri Kamena uyu mwaka.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!