00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jean Victor Mukama yitezweho byinshi mu ikipe nshya yasinyiye mu Buholandi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 15 Kanama 2020 saa 10:33
Yasuwe :
0 0

Umutoza mukuru w’ikipe ya Aris Leeuwarden yo mu Buholandi, Ferried Naciri, avuga hari byinshi Umunyarwanda Jean Victor Mukama azabafasha nyuma yo gusinya umwaka umwe muri iki cyumweru.

Jean Victor Mukama w’imyaka 26, wakiniye Patriots BBC mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’irushanwa rya Basketball Africa League (BAL 2020), yasinyiye Aris Leewarden yo mu cyiciro gikuru cya Baketball mu Buholandi (DBL) mu minsi ine ishize.

Umutoza w’iyi kipe, Ferrien Naciri, yavuze ko bishimiye kubona uyu mukinnyi kuko azabafasha mu mikinire yabo haba mu kugarira no gutsinda amanota.

Ati “Hamwe n’indeshyo ye, Jean-Victor hari inyongera azaduha mu bijyanye no kugarira, ariko na none ni umukinnyi mwiza mu gutsinda ndetse navuga ko ari we twifuzaga.”

Merjn van der Meulen ushinzwe tekinike muri Aris Leeuwarden, na we yashimye cyane uyu mukinnyi w’Umunyarwanda avuga ko afite ubuhanga budasanzwe ndetse bazamufasha kwisanga mu Buholandi.

Mukama Victor ni Umunyarwanda w’imyaka 26, wavukiye muri Canada, mu gace ka Hamilton (Ontario) ndetse mu mwaka ushize w’imikino yakiniraga Ryerson Rams.

Mu Ukuboza 2019 nibwo yasinyiye Patriots BBC yo mu Rwanda, ayifasha kwitwara neza mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’irushanwa rya Basketball Africa League, ryabereye i Kigali muri uko kwezi.

Nyuma y’uko irushanwa nyir’izina ryagombaga gutangira muri Werurwe uyu mwaka, rigasubikwa kubera icyorezo cya Coronavirus, muri Mata, uyu mukinnyi yari yasinyiye Hamilton Honey Badgers yo muri Shampiyona ya Basketball y’ababigize umwuga muri Canada (CEBL).

Ku mpuzandengo y’iminota 27 yakinnye mu mukino ari muri Canada, Mukama yatsinze impuzandengo y’amanota 14, asama imipira itandatu iva ku nkangara. Mu mikino itatu aheruka gukina, yatsinze amanota 28, 23 na 24.

Yabaye umukinnyi wa 10 muri Aris Leeuwarden yaherukaga gusinyisha Umunyamerika Chad Frazier w’imyaka 27 n’Umufaransa Thomas Smallwood w’imyaka 25.

Mukama Jean-Victor aheruka gusinya amasezerano y'ababigize umwuga muri Aris Leeuwarden yo mu Buholandi
Mukama yakiniye Patriots BBC mu ijonjora ryo gushaka itike ya BAL 2020, ryabereye i Kigali mu Ukuboza 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .