Iki kirego cyatanzwe ku wa Kane w’icyumweru gishize, gisaba indishyi zitamenyekanye kubera ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu, uburangare ndetse no kwirengagiza uburenganzira bwa muntu byakozwe n’Ishami ry’ubugenzacyaha muri Los Angeles.
Umunsi impanuka yabereyeho, abagize umuryango bateraniye ku cyicaro cy’Ubugenzacyaha cya Lost Hills, aho umugenzacyaha mukuru yabijeje ko aho impanuka yabereye hari hatekanye. Gusa, CNN ivuga ko yabonye mu kirego ko amakuru yaturutse muri iryo shami mu buryo butari ngombwa ari yo yatumye TMZ itangaza inkuru maze abantu bahurira ahabereye impanuka.
Kigira kiti "Abagenzacyaha umunani bungirije bakuyemo telefoni zabo bwite kandi bafata amafoto y’abana bapfuye, ababyeyi, ndetse n’abatoza. Abo bafashe aya mafoto ku bw’inyungu zabo bwite.”
Abunganizi ba Bryant bavuze ko ayo mafoto yasangijwe abantu badafite aho bahuriye n’iperereza, harimo no mu kabari ku buryo hari uwigeze gukora muri iri shami wifashishije imwe muri ayo mafoto kugira ngo yirate kandi agerageze gushimisha umugore bari kumwe.
Iki kirego kivuga ko Vanessa Bryant yamenye ko ifoto yagiye hanze binyuze mu nkuru yashyizwe hanze na Los Angeles Times muri Gashyantare. Yahise asaba amakuru muri iryo shami ku bijyanye n’iperereza ryayo ndetse n’ibisobanuro birambuye ku byo yakoze kugira ngo amafoto yose y’aho impanuka yabereye abe ari ahatekanye.
Nk’uko bigaragara mu kirego, ukwezi kumwe nyuma yo gusaba amakuru, umugenzacyaha mukuru yasubije ko iryo shami nta tegeko rihari ririha inshingano zo gusubiza ibibazo bye kandi ko atari kubikora.
Muri Werurwe, umugenzacyaha yavuze ko iri shami ryakoraga iperereza ku birego by’uko abarikoramo basangije amafoto y’aho impanuka yabereye kandi bahanwe, amafoto bari bafite yasibwe.
Ikirego kivuga ko umugenzacyaha yategetse abo bakorana gusiba ayo mafoto kugira ngo birinde gufatirwa ibihano no kugira ngo barimbure ibigaragaza ko bakoze amakosa.
Uretse guhangayikishwa no kubura umugabo we n’umukobwa we, iki kirego kivuga ko Vanessa Bryant ababazwa cyane no kuba abandi bantu atazi barabonye ayo mafoto ku buryo abana be bazayagwaho kuri internet.
Ku rundi ruhande, uyu mugore wa Kobe Bryant yatanze ikindi kirego aregamo sosiyete ya kajugujugu ya OC Helicopters ko yagize uruhare mu mpanuka yahitanye umugabo we.
OC Helicopters ishinjwa ko nyirayo, Richard Webb, yavuganye n’abo muri sosiyete ya Island Express yari nyiri kajuguju yakoze impanuka, baganira ku miterere y’ikirere n’inzira mbere y’uko haba urugendo muri Mutarama.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!