Uko amakipe azahura ku munsi wa mbere wa Shampiyona ya Basketball byamenyekanye

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 10 Mutarama 2020 saa 01:25
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Basketball (FERWABA) ryamaze gushyira ahagaragara uko amakipe azahura ku munsi wa mbere wa Shampiyona y’uyu mukino iterwa inkunga na Banki ya Kigali PLC, izatangira ku wa Gatanu tariki ya 17 Mutarama 2020.

Umukino uzabimburira iyindi muri Shampiyona y’uyu mwaka uzahuza APR BBC na Espoir BBC, zombi zaje mu myanya ine ya mbere muri Shampiyona y’umwaka ushize.

Nyuma y’uyu mukino uzatangira saa kumi n’ebyiri muri Petit Stade i Remera, hazaba uzahuza Patriots BBC ifite igikombe cya Shampiyona iheruka na RP-IPRC Kigali yamaze kugura kabuhariwe Buzangu Mike.

REG BBC yabaye iya kabiri mu mwaka ushize, izatangira Shampiyona yakira IPRC- Huye BBC mu mukino uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 18 Mutarama 2020 saa 18:00 muri Petit Stade.

Umukino uzabanziriza iyindi muri Shampiyona y’abagore uzahuza The Hoops Rwa na IPRC-Huye ku wa Gatandatu mu gihe APR WBBC ifite igikombe giheruka, izakirwa na UR- Huye WBBC ku Cyumweru tariki ya 19 Mutarama.

Shampiyona y’uyu mwaka w’imikino wa 2019/20, izagaragaramo amakipe arindwi mashya.

Amakipe atanu mashya muri Shampiyona y’abagabo ni: RP IPRC-Musanze, UR-Kigali, Shooting For The Stars, Tigers BBC na Trente plus.

Mu bagore amakipe abiri yakiriwe ni Vision Jeunesse Nouvelle na UR/CMHS- Remera Campus.

Shampiyona iterwa inkunga na Banki ya Kigali PLC, mu bagabo yari isanzwe ikinwa n’amakipe icyenda mu gihe iy’abagore yakinwe n’amakipe atandatu mu mwaka ushize w’imikino.

REG BBC yabaye iya kabiri mu mwaka ushize wa Shampiyona, ni yo yegukanye irushanwa ribanziriza Shampiyona y’uyu mwaka, nyuma yo gutsinda Patriots BBC amanota 64-50 mu kwezi gushize.

Uko amakipe azahura ku munsi wa mbere wa Shampiyona ya Basketball

Ku wa Gatanu tariki ya 17 Mutarama 2020

  • 18:00 APR BBC vs Espoir BBC (Abagabo, Stade Amahoro)
  • 20:00 Patriots BBC vs RP-IPRC Kigali BBC (Abagabo, Stade Amahoro)

Ku wa Gatandatu tariki ya 18 Mutarama 2020

  • 14:00 UR- CMHS vs 30Plus BBC (Abagabo, Stade Amahoro)
  • 16:00 The Hoos Rwa vs RP-IPRC Huye (Abagore, Stade Amahoro)
  • 18:00 REG BBC vs RP-IPRC Huye (Abagabo, Stade Amahoro)

Ku Cyumweru tariki ya 19 Mutarama 2020

  • 11:00 UR Huye vs APR WBBC (Abagore, Huye)
  • 13:00 UR Huye vs Rusizi BBC (Abagabo, Huye)
  • 12:00 Ubumwe BBC vs GS Marie-Reine Rwaza (Abagore, Stade Amahoro)
  • 14:00 Tigers BBC vs RP- IPRC Musanze (Abagabo, Stade Amahoro)
  • 16:00 UGB vs Shoot For the Stars (Abagabo, Stade Amahoro)
Patriots BBC ifite igikombe cya Shampiyona iheruka, izahura na IPRC Kigali yakinagamo Nijimbere Guibert mu mwaka ushize w'imikino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza