00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwisanze mu itsinda rya Nigeria muri AfroBasket y’Abagore ya 2025

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 24 April 2025 saa 11:23
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yisanze mu itsinda rimwe hamwe na Nigeria na Mozambique, mu Gikombe cya Afurika cya Basketball kizabera muri Côte d’Ivoire kuva tariki ya 26 Nyakanga kugeza ku ya 3 Kanama 2025.

Tombola y’uburyo amakipe azahura yabereye muri Hotel des Armées i Abidjan ku wa Gatatu, yitabirwa n’abarimo Perezida wa FIBA Afrique, Anibal Manave n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’uru rwego, Alphonse Bilé.

Amakipe 12 azakina iri rushanwa yagabanyijwe mu matsinda ane, buri tsinda ririmo amakipe atatu, aho Côte d’Ivoire iri mu rugo yashyizwe mu Itsinda A hamwe na Angola na Misiri.

U Rwanda rwashyizwe mu Itsinda D hamwe na Nigeria ifite igikombe giheruka ndetse na Mozambique. Ni mu gihe Itsinda B ririmo Mali, Cameroun na Sudani y’Epfo naho Itsinda C rikabamo Sénégal, Uganda na Guinée.

Iri rushanwa riba buri myaka ibiri, rizabera muri Palais des Sports de Treichville i Abidjan kuva tariki ya 26 Nyakanga kugeza ku ya 3 Kanama 2025.

Amakipe ya mbere muri buri tsinda azahita abona itike ya ¼ mu gihe ayabaye aya kabiri n’aya gatatu azakina indi mikino yo gukomeza muri icyo cyiciro kizakinwa n’amakipe umunani.

Ubwo u Rwanda rwari rwakiriye AfroBasket y’Abagore mu 2023, rwatsinzwe na Nigeria muri 1/2, rusoreza ku mwanya wa kane rutsinzwe na Mali.

U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Nigeria na Mozambique muri AfroBasket y’Abagore ya 2025 izabera muri Côte d'Ivoire
Mu 2023, Nigeria yabujije u Rwanda kugera ku mukino wa nyuma
U Rwanda rugiye gukina AfroBasket y'Abagore ku nshuro ya kane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .