Tombola y’uburyo amakipe azahura yabereye muri Hotel des Armées i Abidjan ku wa Gatatu, yitabirwa n’abarimo Perezida wa FIBA Afrique, Anibal Manave n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’uru rwego, Alphonse Bilé.
Amakipe 12 azakina iri rushanwa yagabanyijwe mu matsinda ane, buri tsinda ririmo amakipe atatu, aho Côte d’Ivoire iri mu rugo yashyizwe mu Itsinda A hamwe na Angola na Misiri.
U Rwanda rwashyizwe mu Itsinda D hamwe na Nigeria ifite igikombe giheruka ndetse na Mozambique. Ni mu gihe Itsinda B ririmo Mali, Cameroun na Sudani y’Epfo naho Itsinda C rikabamo Sénégal, Uganda na Guinée.
Iri rushanwa riba buri myaka ibiri, rizabera muri Palais des Sports de Treichville i Abidjan kuva tariki ya 26 Nyakanga kugeza ku ya 3 Kanama 2025.
Amakipe ya mbere muri buri tsinda azahita abona itike ya ¼ mu gihe ayabaye aya kabiri n’aya gatatu azakina indi mikino yo gukomeza muri icyo cyiciro kizakinwa n’amakipe umunani.
Ubwo u Rwanda rwari rwakiriye AfroBasket y’Abagore mu 2023, rwatsinzwe na Nigeria muri 1/2, rusoreza ku mwanya wa kane rutsinzwe na Mali.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!