Imikino y’amajonjora biteganyijwe ko izatangira mu Ugushyingo 2022, izasiga hamenyekanye ibihugu bizitabira AfroCan, irushanwa ryifashishwamo abakinnyi bakina imbere ku Mugabane wa Afurika.
U Rwanda rwikuye muri iyi mikino kubera ikibazo cyerekeye ubushobozi bw’amafaranga nk’uko Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda, Ferwaba, Richard Nyirishema, yabibwiye TNT.
Yakomeje ati “Hari igihe bitwara igihe kirekire ngo amatariki amarushanwa azabera yemezwe kandi tugomba guhitamo amarushanwa tuzitabira tukabimenyesha Minisiteri ya Siporo ngo idutere inkunga.’’
Yasobanuye ko kutitabira iyi mikino bifitanye isano no kuba amatariki izatangiriraho yatinze kumenyekana.
Irushanwa rya AfroCan, ryitabirwa n’ibihugu 12. Amakipe y’ibihugu aba agizwe n’abakinnyi 10 bakina mu makipe yo mu bihugu bya Afurika n’abandi babiri gusa bakina hanze y’umugabane.
AfroCan igiye gukinwa ku nshuro ya kabiri, iteganyijwe kuba muri Nyakanga 2023.
Ubwo AfroCan yakinwaga ku nshuro ya mbere mu 2019, yabereye mu Mujyi wa Bamako muri Mali, itwarwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, itsinze Kenya amanota 82-61.
Icyo gihe Maxi Munanga Shamba wo muri RDC ni we wabaye Umukinnyi Mwiza w’Irushanwa, MVP.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!