U Rwanda rwatsinzwe umukino wa kabiri mu majonjora ya Afrobasket 2021

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 29 Ugushyingo 2020 saa 09:36
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu ya Basketball yatsinzwe na Nigeria amanota 83-62 mu mukino wa kabiri wo mu itsinda D ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika (Afrobasket 2021) kizabera i Kigali mu mwaka utaha.

Muri iyi mikino iri kubera muri Kigali Arena kugeza kuri iki Cyumweru, u Rwanda rwari rwatsinzwe na Mali mu mukino wa mbere wabaye ku wa Kane.

Ku wa Gatandatu, ikipe y’u Rwanda yasubiye mu kibuga ihura na Nigeria yatwaye igikombe cya Afurika mu 2015.

Nigeria yatsinze agace ka mbere ku manota 22-13 ndetse n’aka kabiri ku manota 25 kuri 15.

Mu gace ka gatatu, ikipe y’u Rwanda yazamuye amanota, igatsindamo Nigeria ku manota 24-19, ariko ntiyahirwa n’aka kane, katsinzwe na Nigeria ku manota 17-10.

Ike Diogu wa Nigeria ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino (18) naho ku ruhande rw’ikipe y’u Rwanda, Kami Kabange atsinda amanota 13.

Undi mukino wabaye mu itsinda D u Rwanda ruherereyemo, warangiye Sudani y’Epfo itsinze Mali amanota 77 kuri 64.

Ikipe y’u Rwanda irakina umukino wayo wa nyuma mu itsinda kuri iki Cyumweru, aho ihura na Sudani y’Epfo guhera saa Mbili z’umugoroba mu gihe Nigeria ikina na Mali saa kumi n’imwe.

Mu itsinda A, Tunisia yatsinze umukino wa kabiri ubwo yahuraga na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iyitsinda amanota 61-50 mu gihe Centrafrique yatsinze Madagascar amanota 95-79.

Kuri iki Cyumweru, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo irakina na Madagascar saa tanu naho Tunisia ikine na Centrafrique saa munani.

U Rwanda rwatsinzwe na Nigeria mu mukino wa kabiri wo mu itsinda D wabaye ku wa Gatandatu
Hagumintwari yatsinze amanota 11 ku ruhande rw'u Rwanda muri uyu mukino
Hagumintwari Steven ahanganiye umupira n'Umunya-Nigeria
Ben Uzoh wa Nigeria ashyira umupira mu nkangara
Adonis Jovon Filer agerageza gucika abakinnyi ba Nigeria
Nigeria imaze gutsinda imikino ibiri mu gihe u Rwanda rwatsinzwe ibiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .