Uyu mukino wabereye muri Salle Mohamed Mzali Arena i Monastir muri Tunisia kuri uyu wa 18 Gashyantare 2021.
U Rwanda rwakinnye umukino wa mbere na Mali ku wa Gatatu, rutsindwa amanota 76-51.
Kuri uyu munsi, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yahuye na Nigeria idafite Umwongereza Ibeh Prince Chinenye wagize ikibazo cy’imvune mu mukino wa mbere.
Iyi kipe itozwa na Henry Mwinuka nk’umutoza w’agateganyo, yatangiye umukino yihagazeho ndetse igice cya mbere cyarangiye irushwa inota rimwe kuko Nigeria yari iyoboye na 31 kuri 30.
Umukino ugeze mu gace ka gatatu ni bwo u Rwanda rwarushijwe cyane biza no gutuma umukino urangira rutsinzwe ku manota 64-51.
Nubwo u Rwanda rutitwaye neza kuri uyu mukino, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson ari mu bakinnyi bawitwayemo neza; kimwe na Chima Moneke ukinira Nigeria.
Nshobozwabyosenumukiza yatsinze amanita 11, atanga imipira ine ivamo ibitego, akora na rebounds enye.
Muri uyu mukino, abatsinze amanota menshi bayobowe na Alex Olenga Mpoyo winjije 14 mu gihe Keith Omoerah yatsinze 13.
Biteganyijwe ko u Rwanda ruzakina umukino wa nyuma na Sudani y’Epfo tariki 19 Gashyantare 2021.
Muri Tunisia hari gukinira amakipe 12 agabanyije mu matsinda A, D na E mu gihe andi arimo B na C azakinira muri Cameroun.
Mu Ugushyingo 2020, ubwo u Rwanda rwari rwakiriye ijonjora rya mbere, rwatsinzwe imikino yose rwahuyemo n’ibi bihugu biri kumwe mu itsinda D, byatumye umutoza w’Umunya-Serbia Vladmir Bosnjak yegura.











Amafoto: FIBA
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!