00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwatangiye neza imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi muri Basketball

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 20 August 2024 saa 02:04
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball y’abagore yatsinze iya Liban amanota 80-62 mu mukino wa mbere mu majonjora y’ibanze yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi wabaye ku Mbere, tariki 19 Kanama 2024 muri BK Arena.

Uyu mukino ni wo wafunguye iri rushanwa ku mugaragaro, aho abayobozi batandukanye nka Perezida wa FIBA, Anibal Manave na Minisitiri mushya wa Siporo, Nyirishema Richard, ari bo bayifunguye.

U Rwanda rwatangiye neza umukino rubifashijwemo na Murekatete Bella na Hampton Keisha. Aka gace karangiye ruyoboye umukino n’amanota 24 kuri 17 ya Liban.

Liban yasubiranye imbaraga mu gace ka kabiri, Rebecca Akl atsinda amanota menshi. Iyi kipe yahise ikuramo ikinyuranyo cyose amakipe yombi anganya amanota 31-31.

Mu minota ya nyuma, Ineza Sifa yatsinze amanota atatu menshi u Rwanda rwongera kujya imbere. Igice cya mbere cyarangiye ruyoboye umukino n’amanota 45 kuri 36 ya Liban.

U Rwanda rwakomerejeho no mu gace ka gatatu, Murekatete na Hampton batsinda cyane bityo ikinyuranyo kigera mu manota 15 (54-39).

Destiney Philoxy yunze mu rya bagenzi be, aka gace karangira u Rwanda rwongereye ikinyuranyo n’amanota 65-48.

U Rwanda wabonaga rufite umukino ndetse n’icyizere rwakomeje gukina neza no mu mu gace ka nyuma.

Ni mu gihe, Liban yari yasubiye inyuma cyane ko kizigenza wayo Rebecca yagize amakosa ane kare bityo agakina yigengesera.

Umukino warangiye u Rwanda rwatsinze Liban amanota 80-62 rutangira neza iri rushanwa.

Umukino wa kabiri u Rwanda ruzakina na Argentine ku wa Gatatu, tariki 21 Kanama 2024 saa Mbiri muri BK Arena.

Indi mikino yabaye uyu munsi, Sénégal yatsinze Hongrie amanota 63 kuri 61, Brésil itsinda Philippine samanota 77-74, mu gihe Argentine yatsinze Grande-Bretagne amanota 53-47.

Iri rushanwa rizakomeza ku wa Kabiri hakina itsinda rya gatatu, aho Philippines izakina na Hongrie saa 17:00, mu gihe saa Mbiri, Sénégal izahura na Brésil.

Minisitiri mushya wa Siporo, Nyirishema Richard atangiza iyi mikino
Ikipe y'Igihugu ya Liban iririmba indirimbo yubahiriza iki gihugu
Ikipe y'Igihugu yatangiye neza imikino yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi
Destiney Philoxy ashaka aho anyuza umupira
Abafana bari baringaniye muri BK Arena
Rebecca Akl yagoye u Rwanda cyane
Keisha ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza
Murekatete Bella yatsinze amanota 24 muri uyu mukino
Hampton Keisha ni inyongera nziza mu Ikipe y'Igihugu
Rebecca Akl ahanganye na Ineza Sifa
Abafana bafataga amafoto y'urwibutso
Umuhanzi Chriss Eazy yataramiye abitabiriye uyu mukino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .