Uyu mukino wa mbere wabaye ku gicamunsi cyo ku wa Mbere, tariki 2 Nzeri 2024 muri Kaminuza ya Pretoria muri Afurika y’Epfo.
U Rwanda rwatangiye umukino neza cyane, Vanessa Prissy Camara na Nibishaka Brigitte batsinda amanota menshi. Agace ka mbere karangiye ruyoboye umukino n’amanota 25-5.
Mu gace ka kabiri, Afurika y’Epfo yagerageje kugabanya ikinyuranyo ariko ntibyaramba kuko Nibishaka yakomeje gutsinda cyane.
Igice cya Mbere cyarangiye u Rwanda ruyoboye umukino n’ikinyuranyo cy’amanota 30 (47-17).
Mu gice cya kabiri, u Rwanda rwarushijeho kongera ikinyuranyo, Nibishaka na Camara bakorerwa mu ngata na Muhawenimana Yvonne. Mu gace ka gatatu, u Rwanda rwatsinzemo amanota 29 kuri 12 ya Afurika y’Epfo.
Mu gace ka nyuma, u Rwanda rwari rwizeye intsinzi ndetse n’abandi nka Tuyisenge Vestine batsinda amanota menshi. Umukino warangiye u Rwanda rwatsinze Afurika y’Epfo amanota 102-37 rutangira intsinzi mu Gikombe cya Afurika.
Nibishaka Brigitte yakoze ibizwi nka double-double kuko yatsinze amanota 25 anakora rebounds 16.
Umukino wa kabiri, u Rwanda ruzakina na Tunisia tariki 5 Nzeri 2024.
Muri iri rushanwa, u Rwanda kandi runahagarariwe mu bahungu, aho ruzatangira rukina na Afurika y’Epfo ku wa Kabiri, tariki 3 Nzeri 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!