Iminsi irabarirwa ku ntoki kugira ngo amakipe ane ahurire mu Rwanda mu majonjora ya Basketball Africa League (BAL), hakinwa itsinda rya ‘Nile Conference’ mu mikino izaba tariki ya 17-25 Gicurasi 2025.
Ni irushanwa riri gukinwa ku nshuro ya gatanu, ikaba inshuro ya mbere imikino ya nyuma itazabera mu Rwanda.
Kuva iri rushanwa ryatangira gukinwa mu 2021, hari byinshi rimaze kugezaho Umugabane wa Afurika muri rusange by’umwihariko siporo, cyane cyane mu kuzamura impano no mu bukungu.
Ubwo yari i Dakar muri Sénégal ahabereye imikino ya Sahara Conference, Umuyobozi wungirije muri RCB, Candy Basomingera, yatanze ikiganiro kigaragaza iterambere uyu mukino umaze kugezaho Afurika.
Kuva mu 2021, irushanwa rya BAL ryatanze imirimo ku baturage ba Afurika barenga ibihumbi 37 barimo abakozi bahoraho ndetse n’abandi ba nyakabyizi mu bihugu riberamo.
Si ugutanga imirimo gusa kuko iri rushanwa ryinjije miliyoni 250$ mu bukungu bw’uyu mugabane mu gihe cy’imyaka ine gusa rihageze.
Basomingera yagaragaje ko u Rwanda rukwiriye kubera isomo ibindi bihugu bya Afurika mu kubyaza umusaruro siporo mu buryo bw’ubukungu, dore ko rwakuyemo amafaranga menshi.
Ati “Hagati y’umwaka wa 2021 na 2024, u Rwanda rwakiriye ibikorwa bya siporo birenga 70, harimo Inteko Rusange ya FIFA n’Inama Rusange y’Umukino wo gusiganwa mu modoka. Ibi bikorwa byose rwakuyemo miliyoni 50$, hakiyongeraho n’abashyitsi utabara barusuye.”
“Siporo ni uruganda ku iterambere ry’igihugu. Byashoboka Afurika yose iramutse ibishyizemo imbaraga. Nyuma y’imyaka itanu, u Rwanda rwatangiye kureba umusaruro wo mu myaka 10 iri imbere.”
Mu mwaka ushize wa 2024, Minisiteri ya Siporo yatangaje ko ibikorwa bya siporo byabaye mu 2023, byinjirije igihugu agera kuri miliyoni 13$, ni ukuvuga hafi miliyari 17 Frw.
BAL itegerejweho kuzamura impano z’abana b’Abanyafurika bakina Basketball, ndetse n’inyungu ikura muri aya marushanwa ikaba izajya yifashishwa mu kubaka ibikorwaremezo bya siporo.
APR BBC ni yo izaserukira u Rwanda muri BAL ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, aho izahatana mu itsinda isangiye na Al Ahli Tripoli yo muri Libya, Made by Basketball (MBB) yo muri Afurika y’Epfo ndetse na Nairobi City Thunder yo muri Kenya.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!