00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwamenye amatsinda ruherereyemo mu Gikombe cya Afurika cy’ingimbi n’Abangavu

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 26 August 2024 saa 08:30
Yasuwe :

Amakipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball y’abatarengeje imyaka 18 mu bahungu n’abakobwa, yamenye amatsinda aherereyemo mu mikino y’Igikombe cya Afurika iteganyijwe kubera muri Afurika y’Epfo tariki 2 kugeza 14 Nzeri 2024.

Mu bahungu, u Rwanda rwisanze mu itsinda rya gatatu hamwe na Afurika y’Epfo, Maroc na Zambia. Itsinda rya kabiri ririmo Misiri, Angola, Uganda na Nigeria, mu gihe irya mbere rigizwe na Mali, Cameroun, Côte d’Ivoire na Sénégal.

Mu bakobwa, u Rwanda ruri mu itsinda rya mbere hamwe na Afurika y’Epfo, Tunisie na Cameroun. Irya kabiri ririmo Mali, Maroc, Zambia na Angola, mu gihe irya mbere rigizwe na Misiri, Zimbabwe, Uganda na Nigeria.

Aya makipe amaze igihe yitegura kuva yava muri Uganda aho yashakiye itike nyuma yo gusoza ku mwanya wa kabiri mu byiciro byombi.

By’umwihariko, Ikipe y’Igihugu y’Ingimbi yongewemo abakinnyi bane basanzwe babarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada aribo Rushema Jayden, Kayijuka Dlyan Iranzi Christian na Sean Mwesigwa.

Abangavu b'u Rwanda bisanze mu Itsinda A hamwe na Afurika y'Epfo izakira amarushanwa
Ikipe y'Igihugu y'Ingimbi yongewemoa abakinnyi bane bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .