U Rwanda rushobora kwakira umukino w’intoranywa wa “NBA Africa Game”

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 14 Ukuboza 2020 saa 08:58
Yasuwe :
0 0

Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Basketball (FERWABA), Mugwiza Désiré, yatangaje ko u Rwanda rushobora kwakira umukino w’abakinnyi b’intoranywa muri Shampiyona ya Basketball muri Amerika ya NBA, aho abayikinamo bakomoka muri Afurika bahura n’abasigaye bose.

Mugwiza uherutse kongera gutorerwa kuyobora FERWABA ku nshuro ya gatatu, yabitangaje mu mpera z’icyumweru gishize.

Yavuze ko mu rugendo Visi Perezida wa mbere ushinzwe Umutungo, Mugwaneza Pascale, yagiriye muri Amerika, yagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bwa NBA kandi igitekerezo cyakiriwe neza.

Yagize ati “Muri manda y’imyaka ine tuzakora byinshi. Kimwe muri byo ni umukino w’abakinnyi b’Abanyafurika bakina muri NBA n’abandi bose beza basigaye (NBA Africa Game), twatangiye ibiganiro byo gutegura uyu mukino kandi dufite icyizere."

Ku wa Gatandatu tariki ya 12 Ukuboza 2020, ni bwo habaye amatora ya Komite Nyobozi ya FERWABA mu gihe cy’imyaka ine iri imbere, yasize hongeye gutorwa komite yari isanzweho.

NBA Africa Game ni umukino usanzwe uhuza abakinnyi b’Abanyafurika cyangwa bakomoka ku babyeyi b’Abanyafurika, bakina muri NBA, bagahura n’abandi bakina muri iyi Shampiyona bakomoka ku yindi migabane.

Mu nshuro eshatu umaze kubera muri Afurika y’Epfo mu 2015, 2017 na 2018, ikipe y’abakinnyi b’Isi (Team World) yatsinze iy’Abanyafurika (Team Africa) amanota 101-97, 108-97 na 96-92.

Muri uku kwezi k’Ukuboza 2020, byari biteganyijwe ko u Rwanda rushobora kwakira irushanwa rya Basketball Africa League ryari kuba ku nshuro ya mbere nyuma yo gushyirwaho ku bufatanye bwa Shampiyona ya Basketball ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA) n’Ishyirahamwe ry’uyu mukino ku Isi (FIBA), ariko ryasubitswe kubera icyorezo cya COVID-19.

Perezida wa FERWABA, Mugwiza Désiré, yavuze ko ibiganiro byo kwakira umukino wa NBA Africa Game bitanga icyizere
NBA Africa Game ni umukino uhuza abakinnyi bakomoka muri Afurika bakina muri NBA n'abandi basigaye bose bakina muri iyi Shampiyona ikunzwe kurusha izindi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .