00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rugiye kwakira iserukiramuco rya Giants of Africa ku nshuro ya kabiri

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 8 May 2025 saa 10:33
Yasuwe :

U Rwanda rugiye kwakira iserukiramuco rya Giants of Africa, ku nshuro ya kabiri, riteganyijwe hagati ya tariki ya 26 Nyakanga n’iya 2 Kanama 2025.

Iri serukiramuco ryateguwe n’Umuryango Giants of Africa ufasha urubyiruko rwa Afurika kuzamura impano muri Basketball, washinzwe na Masai Ujiri usanzwe ari Perezida w’Ikipe ya Toronto Raptors, yo muri Canada, ikina muri Shampiyona ya Basketball ya Amerika (NBA).

Biteganyijwe ko kuri iyi nshuro, urubyiruko rusaga 320 ruzaturuka mu bihugu 20 by’Afurika arirwo ruzaryitabira, mu bikorwa nka Basketball, umuziki, uburezi n’ibindi.

Masai Ujiri watangije uyu muryango yavuze ko kuri iyi nshuro bifuza kwibutsa urubyiruko gukomeza kurota kuko gukabya inzozi bishoboka.

Ati “Nk’aba bana, nakuriye kuri uyu Mugabane. Nk’Abanyafurika, tuzi ibyo banyuramo, tuzi ko bafite inzozi nk’izo twari dufite kandi bintera umuhate kubera ko bafite impano zidasanzwe n’ubwenge. Iri serukiramuco ni iryo kwerekana ko hari inzira. Dushaka ko bakomeza inzozi.”

Mu gihe cy’iri serukiramuco kandi, ni bwo hazatahwa ku mugaragaro Zaria Courts yubatswe na Masai Ujiri.

Zaria Courts ni inzu y’imyidagaduro n’imikino ifite hoteli y’ibyumba 80, ibibuga bya Basketball, Tennis, umupira w’amaguru n’ibindi.

Ibi birori kandi bizaba birimo n’abahanzi benshi, aho igitaramo gifungura kizaba kirimo Umunya-Afurika y’Epfo, Dj Uncle Waffles, Sherrie Silver na Kevin Kade.

Ni mu gihe igitaramo cyizasoza kizaririmbamo, The Ben,Timaya na Kizz Daniel bo muri Nigeria.

Ubwo Perezida Kagame na Masai Ujiri bashyira ibuye ryifatizo ahubatswe Zaria Courts izatahwa mu ry'uyu mwaka
Zaria Courts imaze imyaka ibiri yubakwa, izatahwa muri iri serukiramuco
Timaya agiye kongera gutaramira mu Rwanda
Kizz Daniel ategerejwe mu Iserukiramuco rya Giants of Africa
Uncle Waffles azongera kuvangira imiziki i Kigali
Iri serukiramuco ntiritana na Basketball

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .