Iri serukiramuco ryateguwe n’Umuryango Giants of Africa ufasha urubyiruko rwa Afurika kuzamura impano muri Basketball, washinzwe na Masai Ujiri usanzwe ari Perezida w’Ikipe ya Toronto Raptors, yo muri Canada, ikina muri Shampiyona ya Basketball ya Amerika (NBA).
Biteganyijwe ko kuri iyi nshuro, urubyiruko rusaga 320 ruzaturuka mu bihugu 20 by’Afurika arirwo ruzaryitabira, mu bikorwa nka Basketball, umuziki, uburezi n’ibindi.
Masai Ujiri watangije uyu muryango yavuze ko kuri iyi nshuro bifuza kwibutsa urubyiruko gukomeza kurota kuko gukabya inzozi bishoboka.
Ati “Nk’aba bana, nakuriye kuri uyu Mugabane. Nk’Abanyafurika, tuzi ibyo banyuramo, tuzi ko bafite inzozi nk’izo twari dufite kandi bintera umuhate kubera ko bafite impano zidasanzwe n’ubwenge. Iri serukiramuco ni iryo kwerekana ko hari inzira. Dushaka ko bakomeza inzozi.”
Mu gihe cy’iri serukiramuco kandi, ni bwo hazatahwa ku mugaragaro Zaria Courts yubatswe na Masai Ujiri.
Zaria Courts ni inzu y’imyidagaduro n’imikino ifite hoteli y’ibyumba 80, ibibuga bya Basketball, Tennis, umupira w’amaguru n’ibindi.
Ibi birori kandi bizaba birimo n’abahanzi benshi, aho igitaramo gifungura kizaba kirimo Umunya-Afurika y’Epfo, Dj Uncle Waffles, Sherrie Silver na Kevin Kade.
Ni mu gihe igitaramo cyizasoza kizaririmbamo, The Ben,Timaya na Kizz Daniel bo muri Nigeria.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!