Ikipe y’Ingabo z’Igihugu imaze gutsindwa imikino itatu na REG WBBC, aho Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu isabwa intsinzi imwe ikegukana Igikombe cya Shampiyona.
Icyakora ni imikino yatunguranye uko yagenze kuko mbere yo gutangira yari yitezwemo ihangana rikomeye cyane. Ibi byavaga ku buryo APR WBBC yegukanye Rwanda Cup 2024 itsinze REG WBBC mu buryo butagoye.
Byapfiriyehe muri APR WBBC?
Umukino wa APR WBBC na REG WBBC usanzwe urangwa n’ihangana rikomeye ndetse ikinyuranyo gikunze kuba ari gito.
Gusa kuri iyi nshuro, ntabwo ariko byagenze kuko n’ubwo tutavuga ko Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yorohewe ariko ntiyahuye n’akazi yari yiteze.
Mu kwitegura iyi mikino, impande zombi zakoze impinduka zihereye mu batoza ndetse n’abakinnyi.
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yahawe Mushumba Charles, mu gihe indi yongeyemo Umunya-Espagne, Julian Martinez.
IGIHE yaganiriye n’Umutoza wa APR WBBC, Mushumba Charles ayitangariza aho biri gupfira mu ikipe ye cyane ko iri gutsindwa bikabije.
Uyu mutoza yagaragaje ko imbaraga zongewe muri iyi kipe zitagize icyo zimufasha bityo akaba aricyo umukeba ari kumutsindisha.
Yagize ati “ Twazanye abakinnyi (aba-pivot), Bennett Tyler na Feza Ebengo twiteguye guhangana na Kristina King kuko twari kuba dukomeye hasi ariko ikigaragara ni uko bahombye.”
“Ikindi muri ½ Sifa bamukubise ivi mu rukenyerero kandi harababaza cyane, mu mikino yakinnye byibura yaduhaga amanota 20. Ni ukuvuga ngo ibi turi gukora ni iby’abasanzwe bakora, rero ubwo izo mbaraga z’abo twongeyemo nizo turikubura kandi hirya (REG) nizo zabaye ikinyuranyo.”
Mushumba yanagaragaje ko muri iyi mikino bari kurwana n’umunaniro kuko aba bakinnyi batatu batakoze ibyo bari bitezweho bituma ibisubizo biba bike ku ntebe y’abasimbura bityo abahari bagakora cyane.
Ni ubwo bimeze bityo, uyu mutoza avuga ko afite icyizere ko yagaruka ahagatana kuko muri siporo wemera ko ikintu cyarangiye iyo cyarangiye nyine.
Ati “Uko badutsinze imikino itatu niko natwe twayibatsinda ubundi tukazajya ku mukino wa karindwi. Muri Siporo cyangwa mu buzima busanzwe wemera ko ikintu cyarangiye iyo cyabaye.”
APR WBBC na REG WBBC zizahagararira u Rwanda mu mikino ya Zone V iteganyijwe tariki ya 27 Ukwakira kugeza ku ya 2 Ugushyingo 2024 muri Zanzibar.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!