00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Turatsinze Olivier yerekeje muri Kepler BBC

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 18 December 2024 saa 10:04
Yasuwe :

Turatsinze Olivier yerekeje muri Kepler BBC, yasinyiye amasezerano y’imyaka ibiri.

Uyu mukinnyi w’imyaka 23, yari amaze imyaka ibiri muri Espoir BBC yubakiyemo izina ubwo yari avuye muri IPRC Kigali.

Kepler BBC iri kwitegura umwaka wa kabiri muri Shampiyona yatangiye kwiyubaka, aho ku ikubitiro yibitseho Turatsinze wabaye umukinnyi mwiza wa Shampiyona ya 2023 ndetse n’uwatsinze amanota menshi.

Turatsinze yahamirije IGIHE ko aya makuru ari impamo ndetse yanashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri.

Kepler BBC ni imwe mu makipe meza, aho mu mwaka ushize ku mwaka wayo wa mbere yabaye iya kane, ibasha gukina Imikino ya Kamarampaka.

Shampiyona y’umwaka utaha, izatangira tariki ya 24 Mutarama 2025, bityo amakipe ageze kure imyiteguro.

Turatsinze Olivier yasinye imyaka ibiri muri Kepler BBC
Turatsinze Olivier ahamagarwa no mu Ikipe y'Igihugu
Turatsinze yabaye umukinnyi mwiza n'uwatsinze amanota menshi muri shampiyona ya 2023

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .