Uyu mukinnyi w’imyaka 23, yari amaze imyaka ibiri muri Espoir BBC yubakiyemo izina ubwo yari avuye muri IPRC Kigali.
Kepler BBC iri kwitegura umwaka wa kabiri muri Shampiyona yatangiye kwiyubaka, aho ku ikubitiro yibitseho Turatsinze wabaye umukinnyi mwiza wa Shampiyona ya 2023 ndetse n’uwatsinze amanota menshi.
Turatsinze yahamirije IGIHE ko aya makuru ari impamo ndetse yanashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri.
Kepler BBC ni imwe mu makipe meza, aho mu mwaka ushize ku mwaka wayo wa mbere yabaye iya kane, ibasha gukina Imikino ya Kamarampaka.
Shampiyona y’umwaka utaha, izatangira tariki ya 24 Mutarama 2025, bityo amakipe ageze kure imyiteguro.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!