Nubwo bimeze gutyo, ntitumenyereye kubona abakecuru bakina imikino itandukanye, bari hamwe mu makipe, ndetse iyo bibaye gake ukababona muri siporo, aba ari ha handi bakora imyitozo ngororangingo yoroheje cyangwa bagenda n’amaguru.
Icyakora, i Kayonza mu Murenge wa Nyamirama, hari abakecuru bihebeye umukino wa Basketball bawukina iminsi yose y’icyumweru.
IGIHE yarabasuye, bayiganiriza ku buzima bwabo by’umwihariko ubwo kwihebera uyu mukino, mu busanzwe ufatwa nk’uw’abasirimu n’abanyamujyi.
Iyo uganira na bo, bakubwira ko bamenye uyu mukino mu 2013 ubwo umuryango Shooting Touch wubakaga ikibuga i Nyamirama.
Bazubagira Lawrence ni umukecuru w’imyaka 69, ariko iyo umubona mu kibuga, biragoye ko wakwemera ko imyaka avuga ari iye. Yavuze ko siporo imufasha kudahugira mu rugo.
Ati “Bidufasha kurambura imitsi, ntituryame ngo tugume mu rugo ahubwo tukabasha gusabana n’abandi.”
Kantarama Ernestine w’imyaka 59, we yavuze ko yatangiye gukina Basketball mu 2013 ubwo bari bamaze kubona ikibuga.
Ati “Nabonye ikibuga kiri hano batubwira ko iyo umuntu akinnye agira ubuzima bwiza, imitsi ikarambuka. Turi abakecuru bazi gukina Basketball.”
Mukarusagara Violette w’imyaka 67, yatangaje ko siporo ari ubuzima kandi iyo yayikoze aba yumva ari mutaraga, cyane ko akunda kugira ikibazo cy’umuvuduko mwinshi w’amaraso.
Ati “Siporo ni ubuzima, iguha imbaraga, ikaguhuza n’abandi kandi ikakubakamo icyizere. NK’ubu ngira ikibazo cy’umuvuduko ariko iyo nkoze siporo mba ndi mutaraga.”
Umutoza wabo, Kwizera Nicolas, yatangaje ko atari abakecuru gusa bakira.
Ati “Twe nk’abatoza ntabwo tujya kubakura mu ngo zabo kuko barabikunda kandi bamwe ubona bazi Basketball. Kugeza ubu tubara abantu barenga 500 barimo ibyiciro byose.”
Ubu bukangurambaga bwakozwe n’umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu, wimakaza uburinganire, ugaharanira ubuzima bwiza n’iterambere ry’umwana w’umukobwa n’umugore binyuze muri Basketball uzwi nka Shooting Touch.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Shooting Touch mu Karere ka Kayonza, Uwase Denise, yasobanuye impamvu ab’i Nyamirama bakangukiye uyu mukino cyane.
Ati “Impamvu ababyeyi babaye benshi ni uko bagiye babyigishanya. Babona bamwe ubuzima bwarahindutse n’abandi bakaza. Shooting Touch igira ibikorwa bitandukanye kuko twigisha amasomo atandukanye y’ubuzima bw’imyororekere, isuku n’ibindi.”
Ntabwo ari abakuze gusa kuko Shooting Touch ishishikajwe n’iterambere ry’abana bafite impano muri uyu mukino uri gukuza igikundiro mu Rwanda.
Bamwe mu bana bo muri aka gace bagaragaje impano kurusha abandi bafashwa kubona ibigo byiza bigaho ndetse binakomeza kubafasha gukuza impano zabo.
Uwase yakomeje agira ati “Tumaze gusohora abana barenga 50 bagiye babona buruse mu mashuri atandukanye. Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 16 na 18 zakiriye abandi bahagararira igihugu mu mikino itandukanye.”
Shooting Touch ivamo abana bari hagati ya 15 na 20 buri mwaka, bagaragaza itandukaniro muri Basketball, ndetse bamwe bakajya mu makipe y’igihugu atandukanye.
Muri bo twavuga nka Nibishaka Brighitte wabaye umukinnyi mwiza wa Shampiyona ishize ubwo yakiniraga GS Marie Reine Rwaza. Hari kandi Umwali Solange na Tuyishime Angelique.
Hari n’abamaze kwigira hejuru nka Rutayisire Imani na Akaliza Nelly bakinira Kepler, Nkundwa Thierry wa UGB na Mutabazi Pacifique.
Muri rusange, Shooting Touch yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2012, kugeza ubu imaze kubaka ibibuga umunani bya Basketball mu Rwanda by’umwihariko mu Burasirazuba.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!